Ruhango: Rusumbabahizi yahamijwe icyaha cyo kwica umugore we akatirwa gufungwa burundu

2,888
Kwibuka30

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije uwitwa Rusumbabahizi wo mu Karere ka Ruhango, icyaha yo kwica umugore we n’umwana yari atwite, rumukatira igifungo cya burundu.

Mu isomwa ry’urubanza ku gicamunsi cyo ku wa 09 Kamena 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwamuhamije icyo cyaha rushingiye ku bimenyetso byagaragajwe n’urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho rwagaragaje ko umugore wa Rusumbahahizi yapfuye yazenze amaraso mu maso.

Ibyo bimenyetso kandi bigaragaza ko nyakwigendera yari afite ibisebe by’inzara ubwo yarwanaga ashaka kwikiza umugabo we wamunigaga, akamurusha imbaraga akamunigisha supaneti, rukanashingira ku kuba barasanze inda ya nyakwigendera yabyimbye bigaragara ko yari amaze umwanya yishwe.

Ibyo bimenyetso kandi bigaragaza ko nyakwigenedara yari afite amasohoro mu gitsina, bigaragaza ko yishwe amaze gukoreshwa imibanano mpuzabitsina, dore ko na Rusumbabahizi yemera ko byari byabayeho koko.

Urukiko kandi rwashingiye ku buhamya bw’ababajijwe mu iburanisha, bagaragaje ko abo bombi bari basanzwe babanye nabi, ku buryo hari n’ubwo umugabo yakingiranaga umugore we mu nzu, kumuhoza ku nkenke ko inda atwite atazayibyara ahubwo azahwana nayo, no kuba hari ubuhamya bwatanzwe bw’uko nyakwigendera yahoraga apfa amafaranga n’umugabo we, amusaba kumuhahira.

Ibyo nabyo Rusumbabahizi abyemera anyuranya imvugo, ariko akagenda yemeramo bimwe na bimwe, bigashimangirwa no kuba yemera ko yishe umugore we kubera kumwaka amafaranga buri gihe.

Kwibuka30

Urukiko rwashingiye kandi ku busabe bw’Umushinjacyaha, bw’uko Rusumbabahizi waburanye yemera icyaha anagisabira imbabazi ngo anagabanyirizwe ibihano, ariko bwo bwari bwasabye ko atagabanyirizwa ibihano kuko icyaha yakoze yari yakigambiriye, kandi yishe nabi umugore we agasiga amwambitse ubusa, bivuze ko yashinyaguriye uwo yishe kandi mu muco Nyarwanda umurambo wubahwa.

Nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha n’ubuhamya bw’ababajijwe mu rubanza, ndetse n’ibimenyetso bya RIB, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasanze Rusumbabahizi yarishe umugore we ku bushake, kuko yamunize kugeza ashizemo umwuka.

Urukiko kandi rusanga kuba nyakwigendera yari atwite inda y’amezi atanu, bikanagaragazwa n’ifishi yo gukurikirana umubyeyi yagaragazaga ko atwite, Rusumbabahizi yishe umwana w’umugore we wari mu nda, kuko nta kigaragaza ko uwo mwana atari kuzavuka ngo abeho, bityo ko na we yamwishe.

Ibyo byose ni byo byashingiweho rumukatira igifungo cy’igihano cya burundu, akaba yemerewe kujuririra icyo cyemezo bitarenze iminsi 30, kandi abaregera indishyi bemerewe gutanga ikirego, mu gihe Rusumbabahizi yasonewe amagarama y’urubanza.

Abaturage bari bitabiriye isomwa ry’urubanza rwaburanishirijwe ahabereye icyaha mu Murenge wa Ruhango, bashimiye icyemezo cy’urukiko ku gihano cyahawe Rusumbabahizi, ariko banagaragaza ko bahakuye isomo ryo koroherana mu miryango, kwirinda amakimbirane mu ngo no gutanga amakuru ku miryango ibanye nabi.

(Src:Kigalitoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.