Perezida Paul yerekeje muri Kenya kwakira DRC mu muryango wa EAC

7,175
Kwibuka30
Perezida Kagame muri Kenya, gusinya amasezerano yakira RDC muri EAC

Perezida wa repubulika Paul Kagame yerekeje mu gihugu cya Kenya aho ajyanywe no gushyira umukono ku masezerano yo kwakira igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu muryango wa EAC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 8 Mata 2022, perezida wa repubulika Paul Kagame ari mu gihugu cya Kenya aho yagiye gushyira umukono ku masezerano yo kwakira igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu muryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Africa EAC.

Igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo cyakiriwe mu muryango wa EAC ku italiki ya 29 Werurwe 2022 mu nama yari yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Kwibuka30

DRC imaze kuba igihugu cya 7 cyiyongera ku bihugu bitandatu aribyo Uganda, Tanzaniya, Kenya, Burundi, Rwanda, Sudani y’amajyepfo.

Kwakirwa kwa DRC mu muryango wa EAC bifite inyungu ku mpande zombi, kuko DRC ari igihugu kinini cyane ku buryo kiruta ubunini ibyo bihugu byose uko ari 6, ibyo bituma isoko riba rinini ndetse ibiciro bikaba byakatuka kwambukiranya kw’ibicuruzwa rizoroha.

La RD Congo rejoint la Communauté économique de l'Afrique de l'Est : qui en  profite ? - BBC News Afrique

Comments are closed.