Perezida Obama yateranye imitoma n’umugore we bamaranye imyaka 31

3,463
Kwibuka30

Barrack Obama wahoze ayobora Leta Zunze ubumwe za Amerika yateye imitoma umugore we ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 31 babana

Abinyujije ku rukuta rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Barrack Hussein Obama, umwirabure rukumbi wayoboye Leta Zunze ubumwe za Amerika, yongeye atera imitoma umugore we Michelle Obama mu gihe aba bombi bizihizaga imyaka 31 babanye. Mu butumwa bwe Barrack Obama yagize ati:”Isabukuru nziza mukunzi wanjye, uri umuhanga, uteye ubwuzu, ufite uburanga bwiza, ndi umunyamahirwe kuba witwa uwanjye

Ku rundi ruhande nabwo, Michelle Obama yanditse avuga ko imyaka 31 yose ishize babana nk’umugore n’umugabo ari ikintu cyiza, yagize ati:”Imyaka 31 tubana nk’umugore n’umugabo n’indi myinshi iri imbere bimbereye byiza, nishimiye kugirana runo rugendo nawe undi iruhande, isabukuru nziza mukunzi

Kwibuka30

Barrack Obama yashakanye na Michelle Obama taliki ya 3 Ukwakira mu mwaka w’i 1992, ubu bakaba bafitanye abana b’abakobwa babiri aribo Malia Ann wavutse taliki ya 4 ukwezi kwa karindwi mu mwaka wa 1998 na Natasha Marian wavutse mu mwaka wa 2001 italiki 10 z’ukwezi kwa gatandatu.

Barrack Obama ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya, yabaye perezida wa 44 wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, igihugu gifatwa nk’igihangange ku isi, ndetse kugeza ubu akaba ari nawe munyamerika w’uruhu rw’umukara (Black American) kandi ufite inkomoko ku mugabane wa Afrika wayoboye icyo gihugu.

Obama w’imyaka 62 y’amavuko yayoboye hagati y’imyaka ya 2009 na 2017 akaba yaratorewe kuri manda ebyiri.

Barrack Obama, umufasha we ndetse n’abana babiri babyaranye.

Mu mwaka w’i 1992 nibwo basezeranye byemewe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana mu rusengero rwa Trinity United Church of Christ in Chicago

Leave A Reply

Your email address will not be published.