Prof Harelimana wigeze kuyobora RCA n’abo bareganwa bafunguwe by’agateganyo

2,750
Kwibuka30

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 4 Ukwakira 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Prof Harelimana Jean Bosco Harelimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative (RCA) na Hakizimana Clever wari ushinzwe amasoko hamwe na Gahongayire Liliane wari ushinzwe ububiko, bafungurwa by’agateganyo.

Kwibuka30

Twibutse ko ku itariki 28 Nzeri 2023 aribwo Prof Harelimana n’abo bareganwa baburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, icyo gihe bo ndetse n’ababunganira basabaga ko bakurikiranwa bari hanze, ndetse byaba ngombwa bakaba batanga ingwate ariko bagakurikiranwa badafunze.

Ubwo basomerwaga umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rwavuze ko bose uko ari batatu barekuwe by’agateganyo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.