Perezida Paul Kagame yifuza gusimburwa n’umugore

8,154
Kwibuka30

Atangiza inama y’igihugu y’umushyikirano, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko ‘rimwe ajya yifuza ko umwanya ariho yazakurikirwa n’umugore’, ndetse ko bishoboka ko n’abagabo ariko babyifuza.

Yavugaga ashima ibyo igihugu ayoboye kimaze kugeraho. Ati: “intambwe ya mbere tumaze gutera ishimishije ni uko mu buzima bw’igihugu cyacu u Rwanda ibyo rukora bisigaye bipimirwa ku rwego rw’isi”.

Yagaragaje ko yishimiye kuba u Rwanda ruri mu bihugu 10 bya mbere ku isi biteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore, nubwo avuga ko hakiri byinshi byo gukora.

Raporo ya yitwa ‘Global gender gap’ ikorwa na World Economic Forum yasohotse vuba aha, ishyira u Rwanda ku mwanya wa cyenda (9) mu bihugu 153 byo ku isi.

Iceland niyo ya mbere naho Yemen ni iya nyuma, mu karere; Burundi(32), Uganda(65), Tanzania(68), Kenya(109), DR Congo(149).

Kwibuka30

Yagize ati: “Ubundi dukwiye kuba turi muri batanu ba mbere ariko mu ba mbere icumi nabyo turabyemera, haracyari akazi tugomba gukora, ni byiza kubitwibusa”.

Kagame asaba abagore bamaze kugira aho bagera kongera umuvuduko, ari mu butegetsi, mu bushabitsi, mu butabera, mu bashinzwe umutekano n’ahandi

Ati: “…muri byose mu be muhari, njya nifuza rimwe ko uyu mwanya mwampaye ubukurikira wazatwarwa n’umugore”.

Ibi byakurikiwe n’amashyi menshi y’abari muri iyi nama yatumiwemo abantu barenga 2,000 biganjemo abategetsi kuva ku nzego z’ibanze.

Arakomeza ati: “Abagabo bari hano niba ndi bubakire simbizi… ariko nabo bashobora kuba aribyo bashaka”.

U Rwanda rufite umuhigo ku isi wo kugira abagore benshi mu nteko (61%), mu bagize guverinoma ubu abagore bafite imyanya 14 kuri 27 (bingana na 52%).

Gusa abagabo baracyiganje mu yindi myanya y’ubutegetsi nk’ubucamanza, ubutegetsi bw’ibanze n’izindi nzego, baracyaruta kandi abagore mu bwinshi mu bikorwa by’ubushabitsi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.