CECAFA: Uganda na Eritrea ku mukino wa nyuma uyu munsi

10,619
Kwibuka30

Uganda bigoranye yatsinze 1-0 Tanzania cyatsinzwe na Fahad Bayo ku munota wa 86. Umukino wa nyuma uteganijwe kuri uyu wa kane irakina na Eritrea saa kumi z’umugoroba, kuri Stade ya Lugogo, umutoza  Jonathan Mckinstry wa Uganda Cranes yasabye abafana kumuba hafi.

Umukino wa Uganda na Tanzania wabaye ku wa kabiri, warimo amahane menshi cyane kuko wabonetsemo amakrita y’umuhondo 8.

Tanzania yaje kuvunikisha umunyezamu wayo umukino ugitangira, Aishi Salum Manula avanwa mu kibuga.

Nyuma y’umukino umutoza wa Uganda,  Jonathan Mckinstry yabwiye itangazamakuru ko kuba yatsinze Tanzania mu minota ya nyuma nta cyo bivuze, kuri we ngo icyangombwa cyari ugutsinda, no kujya ku mukino wa nyuma.

Kwibuka30

Uyu mutoza wanatoje Amavubi mu Rwanda yasabye abafana gukomeza kujya inyima kugira ngo azabashe kwegukana iri rishanwa.

Naho umutoza wa Tanzania Juma Mgunda yabwiye abanyamakuru ko yatanze ibyo yari afite byose nubwo yatsinzwe.

Ati Mwabonye ko Tanzania yakinnye neza ariko ibura amahirwe yo kubona igitego.

Mu wundi mukino Kenya yatsinzwe na Eritrea isuzuguritse cyane, ibitego 4-1.

Src:Umuseke

Leave A Reply

Your email address will not be published.