Perezida Tshisekedi yahakanye amakuru yavugaga ko agiye kujya mu biganiro n’u Rwanda

1,232

Mu muhango wo kungurana ibitekerezo hagati ya Perezida wa Congo Félix-Antoine Tshisekedi  n’abagize inzego z’ububanyi n’amahanga zemewe muri Congo (RDC), yongeye gushimangira ko nta nzira n’imwe y’ibiganiro azemera kugirana n’ubuyobozi bw’u Rwanda kugirango umwuka wo kutumvikana uveho.

Ni nyuma y’amakuru yari yatangiye kuvugwa mu minsi mike ishize, avuga ko Perezida wa Congo yaba ari gushaka uko yaganira n’u Rwanda mu ibanga kugirango ibibazo bikemuke.

Perezida wa Congo aracyashinja u Rwanda ko arirwo rutera inkunga umutwe wa M23 kandi ngo rukaba runafite abasirikare muri Congo, u Rwanda rwo rukaba rwarakomeje kubihakana ruvugako ibyo nta shingiro bifite.

Ibi nibyo Tshisekedi yongeye gushingiraho agira ati: “Nta biganiro bishoboka kandi nta n’icyo tuzumvikana n’abadutera igihe cyose bazaba bakiri ku butaka bwacu, uko bwaba bungana kose. Igihe cyose u Rwanda rufite igice cy’ubutaka bwacu, ntituzemera ubwumvikane ubwo aribwo bwose. Nihabeho amahoro asesuye cyangwa habeho intambara yeruye.”

Ati:”Nta muntu ufite uburenganzira bwo kubikumira. Niyo mpamvu, mu bushobozi bwanjye nk’umuyobozi w’ikirenga w’ingabo zacu, nongeye kwizeza ko nta mbaraga zizasigwa inyuma kugira ngo ingabo z’u Rwanda zive mu karere kacu, no kurandura imitwe yitwaje intwaro no kugarura amahoro muri ibyo bice byose birimo umutekano muke. Igihe cyose iki kibazo kizaba gikomeje, ingabo z’igihugu cya Congo zizakoresha uburenganzira bwazo bwo gukurikirana abanzi babo kugeza igihe bazashirira.

Yatanze ubusabe bwihutirwa ku bayobozi ba Loni, Umuryango w’ubumwe bw’Afurika n’imiryango yo mu karere gutangiza ibihano byibasira abayobozi b’u Rwanda ndetse n’umutwe wa M23.

Comments are closed.