Perezida Tshisekedi yavuze ko MONUSCO idateze kuva muri DRC

8,017

Perezida Wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko igihugu cye kigikeneye ubufasha bw’ingabo za Loni MONUSCO kugira zifashe igihugu kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Nyuma y’aho urubyiruko n’abandi bantu bakuru bigabye mu mihanda yo mu mujyi wa Goma no mu tundi duce nka Butembo mu bikorwa byo kwirukana no kwamagana ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO, perezida w’icyo gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yavuze ko yagiranye ibiganiro n’umunyamabanga mukuri wa LONI nyuma y’imyigaragambyo yakozwe guhera kuri uyu wa mbere, avuga ko igihugu cye gikeneye ingabo za LONI MONUSCO mu kugarukana amahoro arambye mu burasirazuba bw’igihugu, mu kiganiro yagiranye nigitangazamakuru TV5 yagize ati:“Twavuganye n’umunyamabanga wa LONI Guterres, yanyakiriye neza, namubwiye ko igihugu cyacu gikeneye ingabo za MONUSCO mu kugarukana amahoro mu burasirazuba, baracyafite ikindi gihe badufasha hariya muri kariya gace”

Perezida FELIX Tshisekedi yavuze ko ingabo za LONI zikeneye ikindi gihe gihagije kugira ngo zibashe kugera ku nshingano zahawe, kandi ko izo ngabo zizakomeza gukorana bya hafi na Leta ndetse n’igisirikare cya Leta FARDC mu guhashya imitwe myinshi irwanira mu mashyamba yo mu burasirazuba.

Comments are closed.