Ubushinwa bwibukije Joe Biden wa USA ko ari gukina n’umuriro kandi ko nakomeza azashya

10,248
Kwibuka30

Ibihugu bya Leta Zunze ubumwe za Amerika n’Ubushinwa bikomeje guterana amagambo akomeye ku kibazo cya Taiwan Ubushinwa bukomeje gufata nk’intara ye.

Abategetsi ba Amerika n’Ubushinwa bakomeje kuterana amagambo akomeye yiganjemo imburi bapfa igihugu cya Taiwan mu kiganiro aba bayobozi bombi bagiranye kuri telephone cyamaze amasaha arenga abiri. 

Perezida Joe Biden yabwiye mugenzi we Xi Jinping w’Ubushinwa, ko Amerika idashyigikiye na gato ibikorwa bwite by’Ubushinwa byo gushaka guhindura imitegekere y’icyo kirwa.

Yongeraho ko politiki ya Amerika ku kirwa cya Taiwan itahindutse.  

Beijing ivuga ko Xi yabwiye Biden ko agomba kubaha umurongo ‘w’Ubushinwa bumwe’, anamuburira ko “uwari we wese ukina n’umuriro azashya”.  

Umwuka mubi kuri iyi ngingo warazamutse mu gihe hari amakuru y’impuha ko Nancy Pelosi, umukuru w’Inteko ishingamategeko ya Amerika, agiye gusura Taiwan.  

Ububanyi n’amahanga bwa Ameirka buvuga ko Pelosi nta rugendo na rumwe yatangaje, ariko Ubushinwa bwaburiye “ingaruka zikomeye” mu gihe yakora urwo ruzinduko. 

Mu kiganiro kuri telephone cyo kuwa kane, Xi na Biden baganiriye no kuba bahura imbonankubone, nk’uko umwe mu bakozi mu butegetsi bwa Biden abivuga, akemeza ko ikiganiro cyabo cyari ‘kirashe ku ntego’ kandi ‘kirimo ukuri’. 

Ubwo Biden yari visi perezida yakiriye Xi Jinping yasuye Amerika mu 2015 ari perezida, ariko ntibarahura bombi kuva Biden nawe yaba perezida. 

Kwibuka30

Ubushinwa bubona Taiwan nk’intara yabwiyomoyeho igomba kugaruka ku gihugu – byaba ngombwa ibyo bigakorwa ku mbaraga.   

Kubera politiki ‘y’Ubushinwa bumwe’, Washington nta diplomasiya yemewe ifitanye na Taipei – umurwa mukuru wa Taiwan, ariko igurisha intwaro n’ubutegetsi bwatowe kuri iki kirwa kugira ngo bwirinde. 

Maison Blanche/White House ivuga ko uretse Taiwan, Biden na Xi baganiriye no ku bindi binyuranye, birimo ihindagurika ry’ikirere, n’ibijyanye n’ubuzima.

Ubutegetsi bwa Biden bumaze igihe bureba niba bwakuraho imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa yashyizweho na Trump, buvuga ko bishobora kugabanya gutumbagira kw’ibiciro muri Amerika. 

Ariko Biden ibi ntabwo yabiganiriye na Xi, nk’uko umwe mu bategetsi bakuru muri Amerika abivuga. 

Abasesenguzi bavuga ko Xi na Biden batifuza amakimbirane, nk’uko umunyamakuru wa BBC dukesha aya makuru ku bubanyi n’amahanga bwa Amerika Barbara Plett Usher abivuga. 

Gusa bombi nta n’umwe uragaragaza guhindura imvugo zo guhiganwa bavuga, zagaragaye no mu matangazo y’impande zombi ku kiganiro cyabo cyo kuwa kane.   

Mu nyandiko ngufi, White House yavuze ko ikiganiro cyabo cyari umuhate wo “gucubya ibibatanya” no gukorana ahari “inyungu”.

Mu nyandiko ndende, Beijing yavuze ko bavuze ku nyungu za bombi ariko ishinja Amerika kuzambya umubano, inenga uko ubutegetsi bwa Biden bubona Ubushinwa “nk’umukeba wa mbere” no kububona “nk’ikibazo gikomeye cy’igihe kirekire”.

Comments are closed.