Perezida Vradimir Putin yatangiye uruzinduko mu bihugu by’Abarabu

2,267

Perezida w’u Burusiya yatangiye uruzindiko mu bihugu bibiri by’Abarabu nyuma y’igihe cy’amezi Icyenda ashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu wa tariki 06 Ukuboza 2023, Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida mu Burusiya, Yury Ushakov yatangaje ko mu ruzinduko Perezida Putin na mugenzi we uyoboye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu UAE ko bagomba kugirana ibiganiro birabera mu muhezo. 

Perezida Vradimir Putin agomba kugirana ibiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan nyuma agakomereza mu ruzinduko muri Arabie Saudite akaganira na Minisitiri w’Intebe n’Igikomangoma Mohammed Bin Salman Al Saud.

Putin muri Werurwe 2023, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi, akekwaho ibyaha birimo iby’intambara bifitanye isano n’intambara u Burisiya bwatangije muri Ukraine.

Ivomo: Imperial valley Press

(Ivpressonline.com)

Comments are closed.