Ingabo za Ukraine ziyiciye abasirikare bazo bashakaga gutoroka urugamba.

2,382
Kwibuka30

Ingabo za Ukraine ziherutse kwica abasirikare bazo 25 bashakaga gutoroka, nyuma y’uko bagaragaje ko bakumbuye imiryango yabo.

Ikinyamakuru Sputnik cyo mu Burusiya, cyatangaje ko ari amakuru cyahawe n’inzego zishinzwe ubutasi mu gisirikare cy’u Burusiya, nyuma yo kumviriza ibivugirwa ku byombo by’abasirikare ba Ukraine.

Ingabo z’u Burusiya zashyizeho umurongo abasirikare ba Ukraine bashobora guhamagaraho mu gihe bakeneye ubutabazi, batagikeneye gukomeza kurwana.

Uwo murongo utuma u Burusiya bumenya aho abo basirikare bari, bakabashakira uburyo bwo guhunga.

Kwibuka30

Sputnik yatangaje ko hari abasirikare 25 bahamagaye kuri uwo murongo bashaka ubutabazi, nyuma yo gusaba ingabo za Ukraine impushya zo kujya kureba imiryango yabo, bakarubura.

Bimaze kumenyakana ko basabye ubutabazi bwo gusanga imiryango yabo cyangwa bagatoroka, bahise baraswa.

Mu gihe intambara ya Ukraine n’u Burusiya yinjiye ku munsi wa 651, icyizere gikomeje kuyoyoka kuri Ukraine n’abaterankunga bayo biganjemo ibihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

(Habimana Ramadhani/Indorrwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.