UK: Minisitiri Jenrick yeguye nyuma y’itegeko rigenga kohereza abimukira mu Rwanda

3,302
Kwibuka30

Robert Jenrick wari Minisitiri ushinzwe kwita ku Bimukira mu Bwongereza yeguye nyuma y’amasaha make Guverinoma igejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rigamije gushyigikira umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda by’agateganyo.

Minisitiri Jenrick usanzwe uri mu bashyigikiye gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda mu rwego rwo guhagarika ubwato buto bwambukana abimukira bambukira mu mazi y’ahitwa channel n’ubucuruzi bw’abantu bushamikiyeho, yatunguranye ubwo yatangazaga ibaruwa y’ubwegure bwe.

Ni nyuma y’uko bimenyekanye y’uko uwo mushinga mushya w’itegeko utemerera Guverinoma kwirengagiza amategeko mpuzamahanga amwe n’amwe yatumye ijyanywa mu nkiko bikadindiza uyu mushinga ubonwa nk’amahirwe ya nyuma yo gukemura ikibazo cy’abimukira mbere y’uko habaho amatora mu mwaka utaha.

Mu ibaruwa yatangaje ku rukuta rwe rwa X, Jenrick uhagarariye n’Intara ya Newark mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko itegeko ryatanzwe na Sunak ari intsinzi y’icyizere kiraza amasinde kidashingiye ku masomo y’ahahise, kuko ritanga icyuho cyo kuba Politiki yo kohereza abimukira mu Rwanda yakongera kugezwa mu nkiko.

Ubwegure bwa Jenrick bukomeje kubonwa nk’intambwe ya mbere yo kwigaragaza nk’umuyobozi mukuru w’abantu bakomeje gushyira imbaraga zidasanzwe mu guharanira ko u Bwongereza bwohereza abimukira i Kigali byanze bikunze mbere y’uko amatora yo mu mwaka utaha atangira.

Ibyo bibaye nyuma y’ibyumweru bike gusa Suella Braverman wari Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza  avuze ko Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak avite imitekerereze y’ibyifuzo gusa imutera kwirinda gufata imyanzuro ikomeye ku bibazo by’abimukira.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe , na Jenrick yagize ati: “Simbashije gushyira mu bikorwa umushinga mushya w’itegeko kubera ko ntizera ko utanga amahirwe ashoboka yo kugera ku ntsinzi.”

Kwibuka30

Yakomeje agira ati: “Itegeko nk’iri urimo gutanga ni intsinzi y’icyizere kiraza amasinde. Ibibazo igihugu kirimo birarenze cyane ku buryo tudakwiye gufata ingamba z’ubwirinzi zikenewe maze tukazisanga mu rusobe rw’ingorane z’amategeko bikazavamo kudindiza gahunda [yo kohereza abimukira mu Rwanda] bikazatuma n’ibyo twiteze guhagarika bidashoboka.”

Umushinga mushya w’itegeko uha ubushobozi babagize Guverinoma y’u Bwongereza kwirengagiza imwe mu myanzuro y’Urukiko rw’u Burayi ruharanira Uburenganzira bwa Muntu (ECHR)  rukorera i Strasbourg, ariko ntirutesha agaciro amasezerano y’u Burayi agenga impunzi n’abimukira muri rusange.

Jenrick n’abandi babona ibintu kimwe na we bavuga ko iryo tegeko rizakomeza guhura n’ingorane z’amategeko mpuzamahanga bityo ibyo kohereza abimukira mu Rwanda ntibishoboke.

Minisitiri w’Intebe Sunak, yashimiye Jenrick kuri izo mpungenge yagaragaje ariko amunenga bikomeye kuba yahise yegura ari byo ashingiyeho, amwibutsa ko ashobora kuba yanditse ubwegure bwe ashingiye ku kudasobanukirwa neza uko ikibazo giteye.

Sunak yshimangiye ko uwo mushinga ari wo wa mbere ukomeye Guverinoma y’u Bwongereza ifashe mu mateka yayo, ariko ngo kwirengagiza inkiko mpuzamahanga zose byatuma u Rwanda ruhita ruhagarika ubushake bwo gufasha u Bwongereza mu bibazo by’abimukira.

Yagize ati: “Nta mpamvu n’imwe rero yatuma dushyiraho itegeko ryadutera gusigara tudafitre aho twakohereza abantu.”

Ubwegure bwa Jenrick bwaje ku mugoroba wo ku wa Gatatu ubwo Cleverly yagezaga uyu mushinga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko bari kumwe na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, ariko Jenrick we ngo ntiyari yanitabiriye.

Amakuru akomeje kuvugwa mu bitangazamakuru byo mu Bwongereza, agaruka ku kuba uyu mushinga w’itegeko ukiragaragaramo ibintu byinshi bikwiye gukosoka kugira ngo ube wabasha kurinda byuzuye amasezerano u Rwanda rufitanye n’u Bwongereza.

(Uwase Rehema/indorerwamo)

Leave A Reply

Your email address will not be published.