Perezida wa Centrafriue yamaze kugera mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara iminsi ine (4)
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021.
Kuri gahunda biteganyijwe ko agiye kwakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro mu biganiro biri bubere mu muhezo nyuma bakaza kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Hateganyijwe kandi isinywa ry’amasezerano atandukanye
Muri uru ruzinduko biteganywa ko asura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, mbere yo kwakirwa mu musangiro na Perezida Paul Kagame.
Ku wa 6 Kanama 2021 azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uzwi nka ‘Kinigi IDP Model Village’ watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021 ku munsi wo Kwibohora. Ucumbikiye imiryango 144.
Perezida Faustin-Archange Touadéra yakiriwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta.
U Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego z’umutekano n’ubucuruzi.
U Rwanda ruherutse gutangiza ingendo z’indege zarwo mu Murwa mukuru Bangui, kandi ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byimbi baherutse kugendererana.
Touadéra w’imyaka 63 warahiriye kuyobora Centrafrique muri manda ya kabiri muri Werurwe mu 2021, asuye u Rwanda mu gikorwa gisa nko gushimira uko yafashijwe n’Ingabo z’u Rwanda gucunga umutekano mu matora yamugejeje ku butegetsi aheruka.
U Rwanda ni umwe mu bagize uruhare runini mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango Abibumbye muri Santarafurika (MINUSCA) kuva mu 2014, by’umwihariko rukaba ruherutse no kohereza itsinda ry’ingabo zishinzwe kunganira ibikorwa byo kugarura umutekano muri iki gihugu binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byombi.
Muri iki Cyumweru, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangiye kohereza Batayo y’inyongera y’abasirikare 750 mu butumwa bwa MINUSCA.
Mu kwezi k’Ukwakira 2019 ni bwo Perezida Kagame aheruka kugirira uruzinduko rw’umunsi umwe muri Santarafurika, we na Perezida Touadéra bakaba barahagarariwe isinywa ry’amasezwerano arimo ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri Peteroli hamwe n’ajyanye n’ubufatanye mu guteza imbere ishoramari.
src:umuryango
Comments are closed.