Police y’u Rwanda yatanze umuburo ku bafatiwe ibinyabiziga ko bifite kuzatezwa cya munara.

9,512
Kwibuka30

Police y’u Rwanda ibinyujije mu itangazo yavuze ko ibinyabiziga byafashwe bene byo bakwihutira kuza ku cyicaro gikuru cya Police y’u Rwanda gikorera ku Kacyiru kugira ngo hakemurwe ibibazo byatumye ibyo binyabiziga bifatwa.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa tweeter, polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda yasohoye itangazo ritanga umuburo ko abafite ibinyabiziga byabo byafashwe kubera impamvu zitandukanye ko bakwihutira kugera ku cyicaro gikuru cya polisi ku Kacyiru aho Police ikorera maze bagakemura ibibazo by’ibinyabiziga bimaze igihe bihafungiwe uhereye tariki 25 Gicurasi 2023 kugeza tariki 6 Kamena 2023.

Kwibuka30

Muri iryo tangazo polisi ivuga ko abatazubahiriza iyo gahunda y’igihe bahawe ibinyabiziga byabo bizatezwa cyamunara nk’uko amategeko abiteganya.

Ingingo no 38 y’itegeko no 34/1987 iteganya ko iyo ikinyabiziga kirengeje ukwezi cyarafatiriwe gishobora gutezwa cyamunara.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.