Uganda: Umuzamu umaze amezi 9 adahembwa yariye karungu akingirana ba shebuja mu biro

2,520

Umuzamu yariye karungu akingirana abayobozi mu biro kubera ko yari amaze amezi atari make adahembwa kandi yirirwa akora.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 23 Gicurasi 2023 mu gihugu cya Uganda, Umugabo witwa Karim Kanku uri mu kigero cy’imyaka 67 y’amavuko ukora akazi k’ubuzamu, yakoze agashya nyuma yo kurakara uw’umuranduranzuzi akingirana abayobozi be mu biro ubwo bari mu nama kubera kumara amezi menshi adahembwa kandi aba yitabiriye akazi nk’ibisanzwe.

Uyu mugabo yavuze ko yihanganye igihe kirekire cy’amezi agera ku icyenda akora adahembwa mu gihe abandi bakozi barimo bashebuja bahembwa buri kwezi we ntagire icyo ahabwa nk’umukozi. Uwo musaza yavuze ko yahise afata umwanzuro wo gukingirana abandi bakozi bagera kuri 50 kugira ngo agaragaze akababaro ke.

Yagize ati:”Abana banjye barirukanywe ku ishuri, nta cyokurya bafite kandi buri gihe ntonda ku kazi kimwe n’abandi, ariko ukwezi kwarangira nkabura icyo bwira abo mu rugo” Uyu mugabo yakomeje avuga ko yakomeje yinginga abashinzwe imishahara ko bamuhemba ariko bakomeza gucira ibiti mu matwi. Umwe mu bantu bari baje gushaka service aho kuri NJERU MUNICIPALITY yavuze ko uwo mugabo yakinze inzugi zose ku buryo akazi kahagaze.

Umusaza yari yariye karungu, avuga ko akingura ari uko amaze guhabwa aye

Kanku yagize ati:“Niba bampagarika ku kazi kubera ko nafunze ibiro, babikore, ariko bagomba kwishyura amafaranga bamfitiye y’amezi icyenda (9) ashize. Nagerageje kwihangana cyane igihe kingana gitya, si uko ntagira inshingano mu rugo”.

Kanku avuga ko yakoraga akazi k’izamu ku manywa na nijoro, rimwe na rimwe atanahabwa ikiruhuko, ngo yigeze gusaba ko yahabwa undi bafatanya, ariko icyifuzo cye nticyumviswe.

Umwe mu bayobozi b’aho Njeru, Michael Odeba na we ibiro bye byafunzwe, yamusabye ko yafungura mu gihe ikibazo cye kirimo gukurikiranwa, Kanku arabyemera.

(Inkuru ya Frank KABANO)

Comments are closed.