Polisi yafashe umugabo afite imitwe 5 y’intare mu modoka

749

Umugabo wo muri Zimbabwe yatawe muri yombi nyuma y’uko abapolisi bamufatanye imitwe y’intare eshanu zifite agaciro ka 100.000 by’amadolari.

Abapolisi bo muri Zimbabwe mu ishami ryitwa Flora na Fauna bagize icyo bakora nyuma yo guhabwa amakuru avuga ko Ndlovu na bagenzi be bafite imitwe y’intare myinshi bashaka abayigura.

Abashinzwe umutekano bagerageje kubakurikirana mu mihanda itandukanye i Harare,nyuma yo kumenya ko bapakiye ibintu bitemewe mu gikamyo.

N’ubwo abapolisi bahise bahagoboka, bagenzi ba Ndlovu batatu bashoboye guhunga ntibafatwa.

Icyakora, Ndlovu ntabwo yagize amahirwe kuko yafashwe arafungwa nyuma yo kunanirwa gutanga uruhushya rwemerera gutunga ibyo bikombe.

Ku wa mbere, tariki ya 20 Gashyantare, ukekwaho icyaha witwa Patson Ndlovu yitabye umucamanza wa Harare, Ruth Moyo. N’ubwo ibyo birego bikomeye, Ndlovu yasabwe ingwate y’amadolari 200 y’Abanyamerika.

(Src:Umuryango)

Comments are closed.