Polisi yahuguye abakozi ba Bralirwa ku kwirinda no kuzimya inkongi y’umuriro

4,095
Kwibuka30

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi kuva kuwa Gatatu tariki ya 22 Nzeri kugeza tariki ya 23 Nzeri  ryatanze amahugurwa ku bakozi bo mu ruganda rwa Bralirwa ishami rya Gisenyi mu Karere ka Rubavu. Ni amahugurwa yari agamije guhugura abakozi b’uru ruganda uko bakwirinda inkongi n’uko bakwitabara igihe habaye inkongi yoroheje cyangwa se bataragerwaho n’ubutabazi  habaye inkongi ikomeye.

Hahuguwe abakozi 75 harimo abakozi b’uruganda ubwarwo ndetse n’abakozi b’ikigo gishinzwe gucunga umutekano muri urwo ruganda. Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aba bakozi bahawe ubumenyi bw’ibanze mu kurwanya no kwirinda inkongi hashingiwe ku bikoresho biri  muri urwo ruganda ndetse n’inkongi ishobora kuba muri urwo ruganda.

Yagize ati” Muri iyi minsi ibiri abakozi twabahuguye uko bakwirinda inkongi zitaraba, icyatera inkongi, uko bakoresha ibikoresho uruganda rufite igihe habaye inkongi yoroheje.  Twabigishije uko bagenzura ubuziranenge bw’ibyo bikoresho,aho bishyirwa bitewe n’imiterere y’inyubako.”

ACP Gatambira avuga ko Polisi yasanze hari ibikoresho bizimya inkongi uruganda rwari rufite ariko abakozi batazi kubikoresha ndetse hari n’ibitakijyanye n’ibihe tugezemo.

Ati” Hari bimwe mu bikoresho byoroheje bishobora kwifashishwa mu kuzimya inkongi yoroheje biri mu ruganda ariko bamwe mu bakozi ntabwo bari basobanukiwe uko bikoreshwa. Uruganda nka ruriya hari bimwe mu bikoresho bigezweho ruba rugomba gutunga nk’imodoka nini izimya umuriro. Ubuyobozi bwatubwiye ko bufite gahunda yo kuyigura ari nayo mpamvu twifashishije imodoka yacu ya Polisi twigisha abakozi uko ikoreshwa mu kuzimya inkongi zikomeye.”

Kwibuka30

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi yavuze ko aba bakozi banahawe amahugurwa y’uburyo bwo gutabara abantu mu nyubako haramutse habaye inkongi. Hari n’ubundi bujyanama bwahawe ubuyobozi bw’uruganda kubijyanye n’imiterere y’inyubako z’uruganda aho usanga bigoranye kumenya aho abantu banyura bahunga igihe habaye inkongi.

Rutagambwa Pascal ni umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu ruganda rwa Bralirwa ishami rya Gisenyi (Rubavu). Yavuze ko we n’abakozi bagenzi be bishimiye amahugurwa bahawe na Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, yavuze ko bahuguwe byinshi kandi by’ingirakamaro kuko bamwe muri bo nta bumenyi na buke bari babifiteho.

Ati” Batwigishije mu buryo bw’amagambo (Theory) nyuma tujya no kubishyira mu bikorwa. Bacanye umuriro nyuma bazana ibikoresho batwereka uko wazimya umuriro mu buryo bwihuse. Twize ibitera inkongi n’uko twayizimya bitewe n’icyateye inkongi. Hari inkongi ituruka ku mavuta yo guteka, ituruka ku mashanyarazi, inkongi ituruka kuri Gaz ndetse n’ituruka ku byuma byaka.”

Rutagambwa avuga ko ubuyobozi bw’uruganda bwasabye Polisi ko yazanahugura abakozi b’uruganda rwa Bralirwa ishami rya Kigali ndetse Polisi ikaba yabyemeye. Hakazabaho n’amahugurwa yimbitse y’abakozi b’uruganda bazajya bahugura abandi mu buryo buhoraho.

Abakozi b’uruganda rwa Bralirwa  bavuga ko ubumenyi Polisi y’u Rwanda yabahaye butazagarukira mu ruganda gusa kuko no mu miryango yabo bazajya babwifashisha mu kuzimya inkongi. Polisi y’u Rwanda yanatanze nimero za telefoni zifashishwa igihe cyose bahuye n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro kugira ngo batabarwe hakiri kare.

Izo nimero ni: 111, 112, 0788311224, mu Ntara y’Amajyaruguru ni 0788311024, mu Ntara y’Iburengerazuba ni 0788311023, mu Ntara y’Amajyepfo ni 0788311449, mu Ntara y’Iburasirazuba ni kuri 0788311025 na 0788380615 bashobora kandi no guhamagara kuri 0788311120.

Comments are closed.