Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umupolisi wayo waraye arashe umuntu i Ngoma

7,770
Rwanda National Police (@Rwandapolice) | Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze guta muri yombi umupolisi wayo waraye urashe umuturage wo mu Karere ka Ngoma ngo ni uko atubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’ubwandu bwa virusi ya corona.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo twabagejejeho inkuru y’umusore witwa NSENGIYUMVA Evariste waraye urashwe n’umupolisi mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Zaza, byavugwaga ko uwo mupolisi yarashe uwo musore kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza rya virusi ya Corona.

Nyuma y’urupfu rw’uyu musore, abantu benshi bakomeje kugaragaza ko batishimiye urupfu rw’uyu musore, ndetse bamwe batangira kunenga uburyo bamwe mu bapolisi bari gukoresha imbaraga zitari ngombwa mu gushyira mu bikorwa imyanzuro ya guverinoma ikangurira abantu kwirinda covid-19.

Nyuma ya saa sita kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2020, Police y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi uwo mupolisi wayo wagize uruhare muri ririya raswa.

Police ivuga ko ririya raswa ari impanuka yabaye, ivuga ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uburyo uriya muturage yarashwemo.

Abayobozi bo mu nzego z’Ibanze bo muri kariya gace, bavuze ko uriya muturage warashwe asanzwe yarananiranye ndetse ko yajyaga atega abaturage akabasagarira.

Comments are closed.