Tanzaniya: Harmonize yatunguranye aza ku rubyiniro nk’umukomando amanuka muri kajugujugu ari ku mugozi

10,812
Kwibuka30

Mu birori byo kwerekana abakinnyi ba Yanga, umuhanzi Harmonize wo mu gihugu cya Tanzaniya yatunguranye amanukira ku mugozi nk’umukomando ava muri kajugujugu.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki wa 30 Kanama 2020 kuri Benjamin Mkapa Stadium mu birori byari byitabiriwe n’uwahoze ari perezida w’igihugu cya Tanzania akaba n’umufana ukomeye w’ikipe ya Yanga Africa (Jakaya Kikwete) umuhanze Harmonize yamanutse ku mugozi ubwo yazaga kuririmbira abafana b’ikipe ya Yanga Africa mu rwego rwo kumurikira abakunzi b’iyo kipe abakinnyi bashya iyo kipe yaguze ndetse n’abo izakokoresha muri uno mwaka w’iikino.

Uyu muhanzi akaba yari yatumiwe muri ibi birori, amatsiko yari menshi cyane ku bakunzi be n’abafana b’ikipe ya Yanga bibaza uko uyu muhanzi we ari buze guseruka muri ibi birori, cyane ko Kajugujugu yayijemo agiye mu myitozo. Ibintu byafashwe nko gutesha agaciro ibyo umuhanzi Diamond uherutse kuza mu ndege kuri iyi Stade mu birori by’ikipe ya Simba SC yerekanye abakinnyi nayo.

Kwibuka30

Benshi bati araza ku Ifarashi, gusa si ko byaje kugenda kuko mbere y’uko aza hinjiye undi muntu ari ku Ifarashi aherekejwe na polisi, benshi bibaza uko iki cyamamare mu muziki kiri bwigaragaze.

Kera kabaye uyu muhanzi yaje kuza mu buryo bwa gisirikare aho yaziye ku mugozi, ni umugozi wanyuraga hejuru muri Stade, ni wo yagendeyeho kugeza ageze mu kibuga hagati aho yururukiye.

Ni ibintu byatunguye abantu benshi ndetse binabatera ubwoba kuko batakegaga ko yaza muri ubwo buryo, yari yambaye imyenda nk’iya bakomando ahetse n’igikapu, n’ibendera ry’igihugu cya Tanzaniya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.