Polisi y’u Rwanda yungutse abofisiye 656 barimo abagore 80

3,392

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 27 Ukwakira 2021, mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Rwamagana (PTS-Gishari), harimo kubera umuhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi 656 barimo abagore 80, bose biteguye guhabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police.

Icyiciro cya 11 cy’amahugurwa y’abofisiye bato barangijemo ni cyo gifite umwihariko wo kuba ari cyo cya mbere kigizwe n’umubare munini, kandi kikaba cyaratojwe mu bihe bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya COVID19.

Mbere y’umuhango nyirizina wo kubaha ipeti,abapolisi barangije amahugurwa babanje gukora akarasisi kanyuze abitabiriye ibi birori barimo, abayobozi batandukanye n’ababyeyi babo.

Biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ari we uhagararira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ,muri uyi muhango.

Comments are closed.