Pr. KARURANGA wahoze ayobora kaminuza ya Kibungo UNIK arashinjwa ibyaha by’ubutekamutwe

7,976

Abaturage bo mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, bashinje uwahoze ayobora Kaminuza ya Kibungo, UNIK, Prof Karuranga Egide, kubatekera umutwe maze agatanga amasambu yabo nk’ingwate ya banki kandi batabyumvikanye, ubu akaba agiye gutezwa Cyamunara.

Aba baturage bavuze ko Karuranga yabegereye nk’umuntu uhavuka, akabasaba amasambu agamije kuyakodesha ngo ayakoreremo imishinga itandukanye irimo ubworozi n’ubuhinzi.

Bemeye kumuha ayo masambu gusa bemeranywa ko azajya ayakodesha ibihumbi 200 Frw ku mwaka mu gihe cy’imyaka irindwi.

Babwiye Radio Flash dukesha iyi nkuru ko bakimara kwemeranya, Karuranga yahise atangiza ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi muri ayo masambu ahatera urutoki ndetse yubaka n’ibiraro.

Aba baturage bavuze ko atubahirije ibyo bemeranyije ngo kuko yagiye abishyura nabi abaha ibice.

Umwe yagize ati “Yaduhaye amafaranga y’intica ntikize kandi aduha ibice. Twavuganye 200.000 Frw, akajya ampa 50.000 Frw.”

Undi ati “Yayampaye mu myaka ibiri, ampa ibihumbi 200.000 Frw, ubundi ampa 50.000 Frw.”

Aba baturage bavuze ko bitewe n’umwenda Karuranga yari abereyemo Ikigo cy’Imari cya RIM, cyabasabye kuva mu masambu ndetse n’inzu batuyemo bigahita bitezwa cyamunara.

Ati “Bagiye kudutereza cyamunara amasambu yacu, hanyuma bagakuraho amafaranga Karuranga yari amaze kugezamo atishyuraga RIM.”

Ibyangombya aba baturage bafite, bigaragaza ko bari baragiranye amasezerano yo gutiza ingwate. Bavuze ko yabasinyishije batabanje kureba ibyo basinyira ngo kuko bari bamufitiye icyizere nk’umuntu uyobora kaminuza kandi usanzwe ari umuturanyi.

This image has an empty alt attribute; its file name is karrpng-59335933-66547.png

Comments are closed.