Prezida IDRIS DEBY wa Tchad yayoboye Igitero cya gisirikare cyahitanye Abasirikare ba Boko Haram 72

9,809

Prezida w’igihugu cya Tchad yatangariwe cyane n’abantu nyuma yo kuyobora igitero cya gisirikare cyahitanye abarwanyi b’umutwe wa Boko haram bagera kuri 72

Prezida wa Tchad IDRIS DEBY ITNO kuri uyu wa 2 z’uku kwezi mu ibanga rikomeye yayoboye igitero cya gisirikare ku mutwe wa Boko Haram wari umaze iminsi warayogoje kariya gace, icyo gitero cyari kigamije kwihorera igitero uwo mutwe wari uherutse kugaba ku basirikare b’icyo gihugu cya Tchad maze kigahitana abagera kuri 92.

Usibye abo basirikare bo mu mutwe wa Boko Haram bagera kuri 72 bapfiriye muri icyo gitero, icyo gitero cyari kiyobowe na Prezida Deby cyabohoje kandi abasirikare ba Nigeriya bari barafashwe bugwate n’uwo mutwe ndetse n’imbunda nyinshi zabohojwe. Idris DEBY yabaye prezida wa Tchad guhera mu mwaka wa 1990 asimbuye ahiritse uwitwa Hissen Habré.

Abantu benshi bashimye igikorwa cy’ubutwari Prezida wa Tchad, ariko abandi bakavuga ko ari igikorwa cy’ubwiyahuzi

Comments are closed.