Gasabo:Umuyobozi w’umudugudu n’ushinzwe umutekano batawe muri yombi bazira kunyereza ibyokurya byagenewe abatishoboye muri iki gihe duhanganye COVID-19

8,298
Kwibuka30

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umuyobozi w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano bo mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo bakekwaho kunyereza ibiribwa byari bigenewe abatishoboye muri iki gihe cyo kurwanya covid-19

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nibwo RIB yanyujije kuri Twitter ubutumwa buvuga ko yataye muri yombi aba bantu bombi bashinjwa kunyereza ibi byokurya by’abatishoboye bagizweho ingaruka n’ingamba zo kuguma mu rugo kubera Coronavirus.

Kwibuka30

RIB yagize iti “RIB yafashe umuyobozi w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano bo mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo bakekwaho kunyereza ibiribwa byari bigenewe abatishoboye muri iki gihe cyo kurwanya Koronavirusi.

Aba bayobozi ubu bafungiwe kuri Post ya RIB ya Ndera mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Leave A Reply

Your email address will not be published.