Prezida KAGAME yahuye na Ministri w’intebe wa Canada

8,077

Prezida Paul KAGAME yaraye abonanye na Ministre w’intebe baganira ku butwererane bw’ibihugu byombi

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2020 prezida wa Repubulika PAUL KAGAME yabonanye na ministre w’intebe w’igihugu cya Canada Justin Trudeau babonanira I Addis Abeba mu gihugu cya Ethiopia haberaga inama y’ihererekanya bubasha ku bayobozi b’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu bya Africa aho Misiri yatangaga inkoni y’ubutware ikayiha igihugu cya Africa y’epfo.

Abo bayobozi babiri baganiriye ku butwererane bw’ibihugu byombi, ubucuruzi n’ishoramali hagati ya Canada n’u Rwanda, bongeye baganira ku muco wo kwimakaza uburinganire no guhanga akazi ku rubyiruko mu rwego rwo kugabanya ubushomeri. Prezida Kagame na Justin bavuze ku kibazo cy’umutekano muke muri Afrika mu gihe igihugu cya Canada aricyo kiyoboye akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye.

Comments are closed.