Prezida Kagame yazamuye mu ntera Lt. Col Innocent Munyengango na Lt. Col Claver Karara.

4,088

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare babiri barimo Lt. Col Innocent Munyengango wahawe ipeti rya Colonel, anagirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Igenamigambi mu Gisirikare (J5).

Colonel Munyengango wazamuwe mu ntera ndetse anahabwa inshingano nshya yigeze kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), inshingano yatangiye gukora mu mwaka wa 2017 kygeza mu Gushyingo 2020.

Uretse Colonel Munyengango wazamuwe mu ntera akanahabwa inshingano z’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Igenamigambi mu Gisirikare (J5), Perezida Kagame yanazamuye mu ntera ni Lt. Col Claver Karara wahawe ipeti rya Colonel.

Col Karara na we yari asanzwe akora muri mbasade y’u Rwanda muri Ethiopia ashinzwe ibikorwa bya gisirikare, Defense Attaché.

Ubuyobozi bwa RDF bwatangaje izi mpinduka yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nzeli 2021, zikaba zahise zihabwa agaciro nyuma yo gutangazwa.

Comments are closed.