Bwana MPUMUJE yaraye akubiswe n’inkuba arapfa

19,065

Umugabo witwa MPUMUJE JONATHAN wari utuye mu Karere ka HUYE yaraye akubiswe n’inkuba arapfa.

Bwana MPUMUJE JONATHAN w’imyaka 32 y’amavuko wari utuye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Huye mu Mudugudu wa Rukira yaraye akubiswe n’inkuba ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 13 Kamena mu mvura yaguye muri tumwe mu duce tw’u Rwanda.

Biravugwa ko MPUMUJE yari yagiye kugama imvura mu rugo rwa Bwana JEAN BOSCO BIHIRABAKE, mu nzu harimo abantu bane bari kumva radiyo muri terefoni. Nkuko Bwana BIHIRABAKE yabitangarije kigali today, ngo mu gihe barimo bumva radiyo imvura iri kugwa, bagiye kubona babona ibishashi by’umuriro byinshi maze buri wese agwa hasi, mu gihe azanzamutse, umugore we yahise amubwira ko MPUMUJE akubiswe n’inkuba, bahise bihutira gutabaza umuturanyi wabo ufite imodoka ngo abafashe kumugeza kwa muganga, bamujyanye bamugeza ku bitaro bya Kaminuza ishami rya Huye CHUB, ariko nyuma y’iminota nka 30 yaje guhita ashiramo umwuka.

Usibye Bwana MPUMUJE wapfuye, abandi bari kumwe nta wagize icyo aba. Mpumuje asize umugore umwe n’umwana ukiri muto. Umurambo we uracyari mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUB I Huye.

Comments are closed.