Prezida wa Azerbaijan yiteguye ibiganiro na Armeniya bamaze iminsi bahanganiye mu ntambara

8,181
Kwibuka30
Guerre du Haut-Karabagh — Wikipédia

Perezida wa Azerbaijan Ilham Aliyev yatangaje ko igihugu cye kizajya mu bigariro n’igihugu cya Armeniya nyuma yuko imirwano ihuza ibi bihugu ku karere ka Norgorno-Karabakh izaba irangiye.

Aganira na Perezida w’uburusiya Vladimil Putin kuri telephone, mu kiganiro cyanyuze kuri televisiyo y’igihugu y’Uburusiya, Aliyev yavuze ko Turkiya ifite uburenganzira bwo kuba umuhuza muri aya makimbirane.

Minisitiri w’intebe wa Armeniya Nikol Pashinyan yabwiye ikinyamakuru Time Magazine ko Armeniya izemera guhagarika imirwano Turukiya nihagarika kwivanga muri aya makimbirane, ndetse igacyura n’abacanshuro bayo muri iyi ntambara.

Kwibuka30

Prezida wa Iran Hassan Rouhani we yatanze umuburo ko amakimbirane ya Armeniya na Azerbaijan ashobora gutuma hatutumba intambara y’ibihugu byo muri ako karere bitewe nuko imibare yabapfa iri kuzamuka buri munsi.

Ati:”Tugomba kuba maso kugirango intambara ya Armeniya na Azerbaijan itaba intambara y’akarere. Twiteguye kugarura umutekano muri aka karere mu buryo bw’amahoro”.

Bivugwa ko abantu 300 aribo bamaze gupfa muri iyi ntambara yongeye kubyuka mu minsi 11 ishize.

Russia neutral on Karabakh despite Armenia's hopes, Aliyev says | Daily  Sabah
Leave A Reply

Your email address will not be published.