Prezida w’u Burundi Evariste yanze kwitabira inama yahuje aba president bo mu Karere

6,965
Kwibuka30
Perezida Kagame yitabiriye inama yatumiwemo

Prezida Kagame Paul yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu byo mu Karere yatumijwe na prezida wa Repubulika iharanira demokrasi ya Congo Bwana Felix Tshisekedi, mu gihe uw’u Burundi Bwana Evariste yanze kuyitabira

Iyi nama yabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 7 Ukwakira 2020, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga nk’imwe mu ngamba yo kwirinda COVID-19 cyane ko muri iki gihe abaperezida batemeye guhura, ibi bikaba byarasabwe na prezida w’u Rwanda Paul Kagame kuko prezida wa Congo Kinshasa we yifuzaga ko n’ubundi iyi nama iba imbona nkubone ikabera i Goma muri RDC.

Muri iyi nama umukuru w’igihugu cy’u Burundi ntabwo yayitabiriye, ariko birinda gutanga impamvu. Bwana Jean-Claude Karerwa Ndenzako, umuvugizi wa prezidansi y’u Burundi yabwiye Ikinyamakuru Iwacu Burundi ko Umukuru w’Igihugu atitabiriye ubwo butumire bwo kuganira na bagenzi be.

Ati “Iyo u Burundi buba buzayitabira twari kuba twarabivuze.’’

Kwibuka30

Iyi nama yabaye nyuma y’uko yaherukaga gusubikwa ubugira kabiri kubera impamvu zari zatanzwe ku isonga hari icyorezo cya COVID-19.

Inama ya mbere yagombaga kuba kuwa 13 Nzeri 2020,ariko abayobozi b’ibihugu ntibabonetse.

Indi nama ya kabiri yari iteganyijwe tariki ya 20/09/2020 i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ariko nayo yongeye gusubikwa.

Iyi nama yatumijwe na perezida wa RDC, Felix Antoine Tshisekedi, atumira abakuru b’ibi bihugu byo mu karere hagamijwe kwiga ku mubano w’ibi bihugu, amahoro n’umutekano mu Karere, umubano mu bya politiki hagati y’ibihugu ndetse no kuzahura ubukungu bw’Akarere nyuma y’ingaruka bwagizweho n’icyorezo cya coronavirus.

Leave A Reply

Your email address will not be published.