Prezida wa Repubulika yasabye baturage kumesa udupfukamunwa bakoresheje “essence”

8,438
No school until coronavirus vaccine is available: Duterte ...

Perezida Rodrigo Duterte wa Philippines yongeye gusaba abaturage b’iki gihugu kujya basukura udupfukamunwa bakoresheje lisansi (essence) – ashimangira ko ubwo yabivugaga bwa mbere “atarimo akina”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu prezida wa Philippines Bwana RODRIGO DUTERTE yasabye abatutage bo muri icyo gihugu ko bajya basukura udupfukamunwa bakoresheje lisansi.

ayo magambo yari yayavuze mu cyumweru gishize ariko bamwe mu bayobozi bagenzi be bahise bihutira kumukosora, bavuga ko byari ugutera urwenya. Ariko kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Nyakanga, Perezida Duterte yongeye gusubiramo amagambo ye avuga ko “ibyo navuze ni ukuri… jya kuri stasiyo ya ‘essence'”.

Abategetsi bo mu rwego rw’ubuzima muri iki gihugu banavuze ko udupfukamunwa dukoze mu bitambaro dukwiye kujya tumeswa nk’uko bisanzwe.

Naho utundi ubusanzwe dukoreshwa kwa muganga two tugasimbuzwa buri uko turangije igihe cyo gukoreshwa.

Nta gihamya ihari yuko ‘essence’ ishobora gusukura udupfukamunwa.

Ahubwo gukomeza kugira aho uhurira nayo igihe kirekire bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima kandi no kuyisuka bishobora guteza ibyago by’inkongi y’umuriro.

Akomoza ku magambo yavuze mbere, Bwana Duterte yagize ati:”Abo [banenga] baravuze ngo ‘Duterte ni umusazi’. Ibicucu gusa! Niba ndi umusazi, ni mwe mwari mukwiye kuba perezida, ntabwo ari jye

“Ibyo navuze ni ukuri. Niba nta ‘alcool’ ihari, cyane cyane ku bakene, nimujye kuri stasiyo ya ‘essence’, mukoreshe ‘gas’ [gaz] mu gusukura”.

“Ntabwo ndimo gukina. Ntabwo ndimo gukina. Mwebwe… muragerageza kunyinjirira mu bwonko”.

Duterte: No COVID-19 vaccine, no classes - The Summit Express

Comments are closed.