Prezida w’u Rwanda PAUL KAGAME yayoboye inama y’umuryango wa EAC

7,688

Perezida Kagame yayoboye Inama ya 21 y’Abakuru b’ibihugu bya EAC yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, yitezwemo kwemerezwamo Umunyamabanga Mushya w’uyu Muryango usimbura Umurundi, Libérat Mfumukeko, usoje manda ye.

Iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gikomeje koreka Isi. Perezida Kagame nk’umuyobozi w’uyu muryango niwe wayiyoboye.

Mu biri ku murongo w’ibyigwa usibye kwemeza Umunyamabanga Mukuru mushya byitezwe ko aza kuba Umunyakenya, abakuru b’ibihugu bari bwige kandi ku busabe bwa Somalia bwo kwinjira muri uyu muryango.

Iraniga kandi ku ngingo y’uko Igifaransa cyaba mu ndimi zemewe muri uyu muryango inemeze abacamanza b’urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba.

(Src:igihe.rw)

Comments are closed.