Prince yitabye urukiko amenyeshwa ibyaha 3 ashinjwa

10,327
Kwibuka30

Kuri uyu wa Gatatu, Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid wateguraga amarushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda), yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Uyu musore w’imyaka 36 y’amavuko yitabye ubutabera ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Kwibuka30

Prince Kid akekwaho ibyaha 3 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Nyuma yo kugera mu rukiko, urukiko rw’Ibanze rwafashe umwanzuro wo gusubika uru rubanza kugira ngo Prince Kid n’umwunganira bafashwe kubona dosiye izabafasha kwitegura urubanza.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’ubusabe bwa Me Nyembo Emelyne wunganira uyu mugabo wagaragaje ko atarabona dosiye y’Ubushinjacyaha, bikaba biteganyijwe ko uru rubanza ruzasubukurwa ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, saa tatu za mugitondo.

Comments are closed.