Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bafite uruhara bakurura cyane abagore kuruta abatarufite

7,105
Kwibuka30
Waba uzi impamvu itera uruhara ku bagabo ? - Inyarwanda.com

Buri muntu agira ibyo ashingiraho mu guhitamo uwo bashobora kuryohana mu rukundo cyangwa no mu wundi mubano wose ushobora kuba ufite icyo ugamije cyangwa nta nacyo, nubwo amahitamo ya muntu atari rusange kuko buri wese aba afite ibyo yifuza kuri mugenzi we, nk’amafranga, inama, uburanga, igihagararo, n’ibindi.

Gusa nk’uko bamwe mu bantu b’igitsinagore babivuga, ngo burya hari bimwe mu bihurizwaho na benshi bishobora gutuma umusore cyangwa umugabo anyura amarangamutima ndetse n’amaso y’umugore umureba, bigatuma uwo musore cyangwa umugabo akurura abagore batari bake. Kimwe mubyo benshi bahuriraho, ngo ni umusore ufite ibigango.

Nubwo benshi mu basore badashimishwa no gutunga uruhara ku mitwe yabo, gusa hari ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko abasore ndetse n’abagabo bafite uruhara ari bamwe mu bagabo bakurura abagore benshi ku rwego ruri hejuru cyane ugereranije na bagenzi babo batarugira.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’abarimu ba kaminuza zo muri Cuba bwagaragaje ko abagore 7 mu icumi aribo bashobora gukururwa n’abagabo b’uruhara.

Kwibuka30

Ni ubushakashatsi bwakozwe ku bagore bagera ku 15,800 bo muri icyo gihugu ariko bakavuga ko harimo n’abandi bo ku mugabane wa Afrika nka Uganda, ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda rya bamwe mu barimu bo muri icyo gihugu boherejwe mu butumwa bw’akazi mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afrika.

Umwe mu bagore wabajijwe, yavuze ko iyo abonye umugabo ufite uruhara aba abona ari umugabo uhamye ndetse ushobora guhagarara neza no kwikura mu kibazo runaka.

Uwitwa Javanis we arasanga abagabo bafite uruhara akenshi baba ari abahanga ndetse bakunze kuba bafite ikinyabupfura, yagize ati:”Mu mihanda ya hano muri Cuba, ni kenshi tubona abagabo bari kwihagarika mu muhanda, ariko kuva navuka sindabona umugabo ufite uruhara yihagarika mu muhanda, mbona biyubaha”

Nubwo bumeze uko nguko, ubanza byagorana kumva umusore w’umjnyarwanda avuga ko ashimishijwe no kuba afite uruhara, benshi bakunze kwambara ingofero kugira ngo rutagaragara, mu gihe abandi bahora biyoshesha ngo rukunde ruburizwemo kuri ubwo bwoko bw’inyogosho baba bahisemo.

Comments are closed.