Prof Ngabitsinze yatorewe kuyobora Ikigo gikomeye ku rwego rwa Africa

312
kwibuka31

Prof Ngabitsinze Jean Chrisostome yatorewe kuyobora Ikigo cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira ibiza kuri uyu wa 29 Mata 2025.

Ni amatora yakorewe i Kigali. mu nama y’icyo kigo irimo ihabera ku nshuto ya 2.

Prof Ngabitsinze yavuze ko kuyobora icyo kigo bihesheje ishema u Rwanda.

Ati: “Kugira Umuyobozi uturutse mu Rwanda ni ishema ku Gihugu kandi Ubuyobozi bw’u Rwanda bwagiye bufasha cyane Afurika mu miyoborere no gushaka ibisubizo birambye kandi bishingiye kuri Afurika.”

Yongeyeho ati: “Afurika igomba kwigira hakaboneka n’amafaranga afasha ndetse akemura ibibazo by’abaturage”.

Prof. Ngabitsinze yanavuze kandi ko u Rwanda rufite ubunararibonye.

Yagize ai: “U Rwanda ni Igihugu kizi ibiza, icyitwa ibiza turakizi ndetse n’indwara z’ibyorezo turazizi, kutagira amafaranga ngo uhangane nabyo turabizi, mu Rwanda dufite gahunda y’ubwishingizi ku matungo no mu buhinzi, kiriya kigo gifasha u Rwanda kandi bifasha abahinzi n’aborozi.”

Ku bijyanye n’icyo u Rwanda rubyungukiramo yagize ati: “Kuyobora icyo kigo bihesheje ishema u Rwanda kandi rubikesha ubuyobozi bwiza. U Rwanda twabaye mu bihugu bya mbere byasinye amasezerano ndetse mu 2018 rwasinye amasezerano (MoU) hagati y’u Rwanda n’iki Kigo uburyo bazakorana.
Ikindi ni uko inama yacyo yabereye mu Rwanda 2018, none ubu iyi ni iya 2.”

Yasobanuye ko ari ikigo gifite ibigo biri, icyo gufasha ibihugu kongera ubudahangarwa mu kurwanya ibiza n’ikindi gitanga ubwishingizi mu gukumira ibyo biza.

Prof. Ngabitsinze Jean Chrisostome yanabaye Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, yatorewe kuyobora icyo kigo muri manda y’imyaka 4, ishobora kongerwa inshuro imwe.

(Src:Imvahonshya)

Comments are closed.