Prof. Shyaka yeretse GATABAZI wamusimbuye ku buyobozi bwa MINALOC ibyo agomba kuzitaho.

5,452
Kwibuka30

Ubwo bahererekanyaga ububasha bw’inshingano, Prof Shyaka Anastase wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu uherutse gusimburwa na Gatabazi Jean Marie Vianney, yamubwiye ko hari byinshi byakozwe ariko anamwereka ibyo azashyiramo imbaraga.

Prof Shyaka Anastase uherutse kuvanwa muri Guverinoma y’u Rwanda yari amazemo imyaka itatu agasimburwa na Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yamuhaye ikaze muri iyi Minisiteri ibumbatiye imibereho y’Abanyarwanda.

Mu gikorwa cyo guhererekanya ububasha cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, Prof Shyaka yagarutse ku bipimo byagiye bitera imbere muri iriya myaka itatu amaze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa rwavuye kuri 65% rugera kuri 82%, imitangire ya serivisi mu nzego za Leta iva kuri 74% igera kuri 78% mu gihe kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage byavuye kuri 70% bikagera kuri 87%.

Gusa yavuze ko hakiri urugendo rwo kugera ku ntego u Rwanda rwihaye muri gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi.

Yagarutse kandi ku bikorwa bifatika byahinduriye imibereho abaturage nko kuba harubakiwe ingo zigera mu bihumbi 9 mu gihe hari intego ko kuva muri 2018 kugera muri Kamena 2021 hazaba harubakiwe imiryango ibihumbi 11.

Kwibuka30

Ati “Haracyari urugendo rwo gukora ndetse hakaba n’izindi nyinshi zikeneye gusanwa.”

Yakomeje agira ati “Ibijyanye n’uburyo inzego z’ibanze zikurikirana gucunga neza umutungo wa rubanda, igishimishije hari intambwe yatewe muri iyi myaka itatu ishize ariko na none ntabwo turagerayo, haracyari byinshi byo kunozwa.”

Prof Shyaka wagaragaye cyane mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ndetse abaturage bakaba barabimushimiye ubwo yasimburwaga, yagarutse kuri ibi bihe bidasanzwe Igihugu kirimo byazanywe n’iki cyorezo, aboneraho gusaba umusimbuye gukomerezaho.

Gatabazi Jean Marie Vianney wakunze gushimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye kumushimira, avuga ko izi nshingano yinjiyemo ziremereye ariko ko atazazikora wenyine.

Avuga ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu izakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo inzego zo hazi zirirwana n’abaturage zikomeze kubakorera ibibazamura.

Ati “Kuko abaturage bari kumwe n’Umukuru w’Isibo, bari kumwe n’Umukuru w’Umudugudu, uw’Akagari kugira ngo bashobora guhinga, bashobora kubungabunga ibidukikije n’ibindi byose bakora babifashijwemo n’abo bayobozi bo mu nzego z’ibanze.”

(Src:Ukwezi.rw)

Leave A Reply

Your email address will not be published.