Rashid uregwa ibyaha byo gufobya geniside arashinja umucamanza kumunigana ijambo

1,784

Kuri uyu wa kane, urukiko rwakomeje kuburanisha Bwana Rashid Hakuzimana ukurikiranyweho ibyaha byo gupfoya genocide yakorewe abatutsi, uyu mugabo arashinja umucamanza kumunigana ijambo.

Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera I Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwakomeje urubanza rwa Hakuzimana Rashid aregwa ibyaha 4 birimo guhakana no gupfobya jenoside.

Ubushinjacyaha bwatangiye bwerekana amashusho buvuga ko akubiyemo ibigize ibyaha byo guhakana no gupfobya jenoside bimwe mu byo Rashid Hakuzimana akurikiranyweho, mu gihe hariho herekanwa amashusho akubiyemo ibyaha ashinjwa, Rashid yatse ijambo abwira urukiko ko ‘ruri kubogama’ asaba ko rwamusezerera agataha.

Umucamanza yamusabye guceceka, cyangwa se agasohoka mu cumba cy’iburanishwa ariko akareka umushinjacyaha agakomeza ibyo yari arimo, muri ako kanya Bwana Rashid Hakuzimana yaranguruye ijwi rirenga agira ati:”muri kunigana ijambo Nyakubahwa Perezida w’urukiko“, umucamanza yahise asaba umwanditsi kutibagirwa kwandika ayo magambo Rashid avuze, ati:”Ntiwibagirwe kwandika muri raporo ngo Turi kubogama, muri kunigana ijambo

Umushinjacyaha yafashe ijambo abwira urukiko ko uregwa yavuze ko mu Rwanda habaye jenoside 2, ibyo bikaba bigize icyaha cyo guhakana jenoside.

Ubwo yakomezaga ijambo rye, umushinjacyaha yavuze ko ibyaha byo guhakana no gupfobya jenoside bishingiye ku biganiro Rashid Hakuzimana yakoreraga kuri Youtube zitandukanye harimo n’iye bwite.

Ku icyaha cyo guhakana genocide, umushinjacyaha yavuze ko Hakuzimana Rashid yavuze ko kwibuka jenoside byavaho cyangwase bigahindurwa uburyo bikorwamo ngo kuko n’abahutu bakwiye kujya bibuka ababo nabo bapfuye.

Muri Video zagaragajwe mu rukiko harimo indi igaragaza Rashid Hakuzimana avuga ko reta yakoze ikosa rikomeye ryo kubaka umudugudu w’ubwoko bumwe bw’abarokotse jenoside.

Umushinjacyaha avuga ko iyo mvugo igize icyaha cyo gupfobya jenoside.

Mu rubanza mu mizi, Bwana Rashid Hakuzimana yarezwe kandi ibyaha byo gukurura amacakuburi no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha akoresheje imbuga za Youtube.

Twibutse ko Rashid Hakuzimana ufunzwe kuva mu mwaka wa 2021, mu iburana rye, yahakanye ibyaha aregwa akavuga ko ari impirimbanyi ya politiki ibuzwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Urubanza rwe ruzakomeza mu kwezi gutaha kwa Werurwe taliki ya 14.

Comments are closed.