Rayon Sport ikomeje kuba insina ngufi imbere ya Kiyovu Sport

7,396
Kwibuka30

Nyuma y’impaka nyinshi n’imihigo yagiye ihigwa ku mpande zombi, birangiye ikipe ya Kiyovu sport yongeye kwisengerera ikipe ya Rayon sport ihagarika umuvuduko iyo kipe ya Rayon yari imaranye.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 Ugushyingo ikipe ya Kiyovu Sport yaciye impaka yongera kugaragaza ko ari ikipe ibasha cyane ikipe ya Rayon sport nyuma yo kuyinyabika ibitego bibiri byose kuri kimwe mu mukino wa championnat wari utegerejwe n’abantu benshi.

Ni umukino watangiye utinzeho gato kubera ikibazo cy’amatara yari yabanje kwanga kwaka, ariko nyuma y’akanya gato uusifuzi wo hagati Cucuri atangiza umukino. Impande zombi zatangiye gukina zifungura umukino ku buryo mu minota ya mbere ikipe ya Rayon Sport yari imaze gutsinda agitego ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira, ibntu bitashimishije abafana ba Rayon sport, umukino wakomeje impande zombi zirasatirana.

Ku munota wa 5 gusa, Ismail Pichou wa Kiyovu sport yafunguye amazamu ku ishoti ryiza cyane yateye ariko umuzamu wa Rayon ntiyabasha kugira icyo akora.

Ku munota wa gatanu gusa, igitego cya mbere cyari kimaze kujyamo ku ruhande rwa Kiyovu

Kwibuka30

Amakipe yakomeje gusatirana ariko ikipe ya Rayon ikomeza gusatira ku buryo yagiye ihusha uburyo bwinshi bwari bwabazwe.

Ku munota wa 40′ umukinnyi wa Kiyovu witwa Mugenzi Bienvenu yongeye akubita ahababaza ikipe ya Rayon Sport ashyiramo icya kabiri nyuma y’ikosa ryari rikozwe na myugariro wa Rayon washakaga kumucenga ariko bikarangira byanze undi amwambura umupira asigarana n’umunyezamu utari ufite icyo gukora usibye guhindukira akajya gutora umupira mu nshundura.

Amakipe abiri yakomeje gusatirana ari nako Rayon ishaka uburyo bwo gutsinda ariko bikomeza kwanga kugeza ubwo ku munota wa 88 ONANA Essombe wa Rayon Sport yatsinze igitego kimwe rukumbi ku ruhande rw’ikipe ye.

Umusifuzi yongeyeho iminota itatu y’inyongera ariko birinda birangira nta kindi kigiyemo.

Intsinzi ya Kiyovu Sport kuri Rayon Sport itumye itsimbura Rayon ku mwanya wa mbere n’amanota 20, umwanya yari imazeho iminsi itari mike kuko kuva ino championnat yatangira ikipe ya Rayon sport itari bwatsindwe cyangwa ngo inganye.

Mu mikino itanu yose ishize aya makipe ahuye, ntabwo ikipe ya Rayon izi icyitwa intsinzi, kuko imikino ine yose Kiyovu yayitsinze, inhanya umwe gusa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.