Urukiko rwategetse ko Muhizi wabeshye Perezida afungwa iminsi 30 y’agateganyo

5,970

Muhizi Anatole ukurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera no gukoresha inyandiko mpimbano yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza rigikomeje.

Muhizi yakatiwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2022 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, aho byemejwe ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma yo yo kubeshya Perezida wa Repubulika ko yimwe ibyangombwa by’ubutaka, ubwo yahabwaga umwanya wo kugeza ibibazo bye kuri Perezida wa Repubulika mu ruzinduko aherutse kugirira mu Karere ka Nyamasheke.

Yafunzwe ku wa Kuya Nzeri 2022, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwavugaga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Muhizi yabeshye ahubwo yanze kuva mu nzu nyuma yo gutsindwa urubanza agategekwa n’Urukiko kuyivamo.

Iperereza ryagaragaje ko iyo nzu yari yaratanzwe nk’ingwate y’umwenda wa miliyoni 31 Frw Rutagengwa Jean Léon yari yarafashe muri BNR.

Ibyaha Muhizi akurikiranyweho ni ugutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera no gukoresha inyandiko mpimbano biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 262 na 276 z’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ku cyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera, kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500 000Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ku cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Nubwo bimeze bityo ariko Muhizi icyangombwa bivugwa ko ari igihimbano ngo cyanditse ku mazina ya Niyibigira Alphonsine akaba umugore w’umugabo baguze na Muhizi iyo nzu.

Urukiko rwanzuye ko Niyibigira Alphonsine nawe wari mu baburana kuri iki cyangombwa cy’igihimbano arekurwa akazajya yitaba urukiko buri wa gatatu wa buri cyumweru ariko Muhizi we agafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Mu iburanisha ryatambutse Muhizi yakunze kumvikana avuga ko kuba afunze habayemo ubugambanyi, aho yakunze kugaruka ku wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihuhugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wari wahawe gukemura iki kibazo mu gihe cy’iminsi ibiri.

Muhizi yari yaregeye Perezida wa Repubulika Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igihe yari mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Karere ka Nyamasheke ku itariki ya 7 Kanama 2022, avuga ko BNR yamwambuye umutungo we ugizwe n’inzu yari yaraguze n’uwahoze ari umukozi wa BNR witwa Rutagengwa Jean Léon mu 2015, nyuma ngo yo kubaza muri RDB bakamubwira ko iyo nzu itari ingwate ya banki.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.