“Ikipe ya Rayon nyishyize muri dumburi” Perezida wa Kiyovu nyuma yo gutsinda Rayon Sport

10,777

Nyuma y’aho ikipe ya Kiyovu sport yongeye gukubita ikipe ya Rayon sport FC, perezida MVUKIYEHE Juvenal wa Kiyovu Sport avuze ko ikipe ya Rayon sport amaze kuyishyira muri dumburi.

Ibi Bwana MVUYEKURE Juvenal abivugiye kuri stade, yagize ati:“Ikipe ya Rayon Sport yari yaratwigaruriye yaratugize ibyo bashaka, mu cyumweru gishize banyibukije ibintu by’imisaraba, ariko hari ibyo mperutse kuvuga …..hari dumburi navuze, reka nyisubiremo, nashakaga kuyivugira kuri Rayon, tumaze kubadumbura ku buryo buhagije, ubu maze kuyishyira muri dumburi

Perezida yakomeje avuga ko aho ikipe ya Kiyovu FC imaze kujugunya Rayon Sport FC ifatwa nk’umukeba w’ibihe byose bigoye kuhikura.

Ubundi DUMBURI ni iki?

N’ubwo bitamenyerewe n’abantu benshi, “Dumburi” ni bwa bwoko bw’imisarani y’imyobo aho umuntu yituma maze ukumva umwanda umanutse hepfo ufite ijwi rya “Dumburi” bikaba bisobanuye rero ko perezida wa Kiyovu Bwana Juvenal yashatse kugaragaza ko ikipe ya RAyin Sport bamaze kuyijugunya mu musarane w’umwobo.

Kuva Juvenal yayobora ikipe ya Kiyovu Sport ntabwo Rayon Sport yari yarusyaho, ikintu bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Kiyovu batazigera bibagirirwa uyu mugabo, umwe mu bakunzi ba Kiyovu nyuma y’umukino kuri mikoro za ndorerwamo.com yagize ati:”Nitwa Haruna, ndi umufana wa Kiyovu sport kuva mu mwaka wa 1987, ni byinshi nshimira ingoma ya Juvenal nubwo bwose agiye, ariko ntituzigera twibagirwa ko yadukijije amarira ya Rayon, buri gihe iyo twahuraga na Rayon twabaga tuzi ko turi butsinde, ariko uyu mugabo kuva yaza, Rayon twayibitsemo ubwoba, wabonye na systeme de jeu y’umutoza wabo, yaje afite ubwoba ku buryo yarunze abakinnyi benshi inyuma”

Uwitwa Hemedy ufana ikipe ya Kiyovu yagize ati:”…ubundi nkimara kumva interview y’umutoza wabo nahise mbwira abantu ngo Rayon tuzayitera, we ubwe yaravuze ngo ntimugire ubwoba muzaze kuri stade tuzatsinda, akimara kubwira abantu ngo ntibagire, ni uko yari azi n’ubundi ko hari ikintu cy’ubwoba bwo gutinya Kiyovu, Juvenal yarakoze, azigendere amahoro, Rayon yari itumaze igihe ku gakanu”

Dore imikino irindwi iheruka amakipe yombi uko yahuye:

2020/2021:

KIYOVU SPORT 3-2 Rayon Sports

Rayon Sports 1-1 Kiyovu Sports

2021/2022:

KIYOVU SPORT 2-0 Rayon Sports

Rayon Sports 0-2 KIYOVU SPORT

2022/23:

KIYOVU SPORT 2-1 Rayon Sports

RAYON DAY:

Rayon Sports 1-2 KIYOVU SPORT

Igikombe cya Made in RWANDA:

KIYOVU SPORT 2-1 Rayon Sports

Leave A Reply

Your email address will not be published.