Rayon Sport ishobora kongera gukora mu jisho rya Gasogi United ibatwara umukinnyi
Nyuma yo kubatwara abakinnyi n’umutoza, biravugwa ko undi mukinnyi Gasogi United yaherukaga kugura imukuye muri Congo ashobora kuba agiye gusinyira ikipe ya Rayon Sport.
Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sport itwaye bamwe mu bakinnyi ba Gasogi United harimo n’uwari umutoza wayo Bwana Guy, ubu biravugwa iyo kipe ya Rayon Sport yaba imaze kujya mu biganiro n’undi mukinnyi mushya Gasogi United yari iherutse gukura mu gihugu cya Repubulika iharanira demokrasi ya Congo uzwi nka Lobota Bola Emmanuel.
Amakuru dufitiye gihamya, ni uko ubuyobozi bwa Rayon bwaganiriye n’ikipe ya AS Maniema yo muri RDC kuri uyu mukinnyi iyibwira ko itaraha Gasogi United urwandiko rwo kumurekura bityo ko uwo ariwe wese yavugana n’iyo kipe, ndetse amakuru akaba yemeza ko ibiganiro byarangiye hagati ya AS Maniema na Rayon Sport, ko LOBOTA BOLA akinira ikipe ya Rayon Sport nk’intizanyo.
Bwana KNC yumvikanye kenshi kuri radio avuga ko agiye kuzana intare mu mugi, ndetse ko azanye igisasu kirimbuzi, ubwo yavugaga ataka Bwana Lobota.
Nyuma yo kumva ko Rayon Sport iri kugera amajanja umukinnyi we, Bwana KNC yandikiye ibaruwa FERWAFA atabaza, avuga ko ikipe ya Rayon sport iri gukora ibintu binyuranije n’amategeko kuko iri kwegera abakinnyi b’andi makipe ikabasinyisha batavuganye n’ubuyobozi bw’ikipe, mu kumusubiza, kuri uyu wa gatanu, Prezida wa Rayon sport Bwana Sadate MUNYAKAZI yavuze ko kugeza ubu Uwo mukinnyi atari uw’ikipe iyo ariyo yose mu Rwanda, ko ndetse yemerewe gukinira ikipe ashatse, abinyujije ku rukuta rwe Bwana Sadate yagize ati:”Bola Lobota ni Umukinnyi wa Maniema Union ya Kindu/RDC,nta Equipe nimwe abarizwamo mu Rwanda kuko nta Transfert international yaribwamuzane mu rwa Gasabo, aho gushakira ibibazo muri Rayon Sports abumva ko ari uwabo bakwihutisha ibijyanye niyo Transfert bagira amahirwe bakayibona.”
Ibi bibaye nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sport itwaye Kwizera Olivier wari usanzwe ukinira ikipe ya Gasogi ndetse n’umutoza wayo, nubwo mu kwihimura ikipe ya Gasogi United yahise itwara abari abatoza bose ba Rayon Sport irabasinyisha.
Comments are closed.