Mu Burakari Bwinshi,Jose Mourinho Yasohotse Mu Kiganiro N’itangazamakuru Ntacyo Avuze

8,415
Kwibuka30

Umutoza w’ikipe ya Tottenham Hotspurs yasohotse ahari hateganyijwe kubera ikiganiro n’itangaza makuru nyuma yo kunganya umukino n’ikipe ya Bournemouth bitewe n’ikoranabuhanga.

Nyuma yo kumara umwanya munini ategereje ko ikoranabuhanga rimufasha kigirana ikiganiro n’itangazamakuru rikora neza, yarambiwe arahaguruka arasohoka.

Muri iki gihe, ibiganiro abatoza bagirana n’itangazamakuru bya nyuma na mbere y’umukino bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho mu rwego rwo kwirinda guhura n’abantu benshi. Gusa kuri iyi nshuro Mourinho we yahagurutse ntacyo avuze.

Kwibuka30

Mugihe Mourinho yarimo ahaguruka ngo yisohokere, umwe mu banyamakuru yamubajije ati” Yemwe yemwe Jose, muranyumva?” Mu buryo busekeje Mourinho nawe ati “Oya rwose sinkumva”. Niko guhita ashyira hasi inyakiramajwi yari yambaye mu matwi arasohoka.

Mourinho ntiyari mubihe byiza nyuma yo gutakaza amanota abiri ku kibuga cy’ikipe ya Bournemouth.

Umukino ukurikiraho Spurs izakira Arsenal muri deribi y’amagepfo ya London.

Mu gihe urugamba rwo gushaka kurangiza mu makipe azakina imikino ya nyuma ya Europa League, Tottenham iri ku mwanya wa munani aho ikurikirwa na Arsenal bizahura mu mpera z’iki cyumweru.

Leave A Reply

Your email address will not be published.