“U Rwanda rwiteguye gusubukura umubano n’igihugu cy’u Burundi” Prezida Paul Kagame

8,184
Kwibuka30
Perezida Kagame yavuze ku ifunguro...

Mu kiganiro prezida Paul Kagame yakoreye ku rukuta rwa Instagram, yavuze ko igihugu cy’u Rwanda kiteguye gusubukura umubano n’igihugu cy’u Burundi.

Ibi Perezida Paul Kagame yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko kuri uyu wa gatanu binyuze ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko igihugu cy’u Rwanda kitazigera kiba intambamyi kugira ngo iyo migenderanire y’ibihugu byombi yongere kujya mu buryo.

Kwibuka30

Ibi bihugu byombi bisanzwe ntibicana uwaka guhera mu mwaka wa 2015, kuva aho mu Burundi bamwe mu baturage batifuzaga ko uwahoze ayoboraU Burundi Peter NKURUNZIZA yongera kwiyamamariza ubuyobozi bw’icyo gihugu, ibintu byabaye bibi cyane ubwo muri icyo gihugu agatsiko k’abasirikare kashatse guhirika ubutegetsi ariko bikaza kuburizwamo, bituma Leta yari iriho yikoma uwagaragaye mu bikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi, ibyo byatumye benshi mu Barundi bahungira mu Rwanda, bategurirwa inkambi yo kubatuzamo, ibintu Uburundi bwafashe nk’akagambane ku ruhande rw’u Rwanda.

Prezida Kagame yavuze ko muri politiki haba hari byinshi bituma umubano w’ibihugu utamera neza, ko ariko icy’ingenzi ari uko inzitizi zituma imibanire itaba myiza zakurwaho.

Kuva aho agereye ku butegetsi, Perezida Evariste Ndayishimiye nta kintu kidasanzwe aratangaza ku bijyanye n’imigenderanire hagati y’u Burundi n’u Rwanda. Gusa yavuze ko imiryango y’Uburundi ikinguye” ku bifuza “gufatanya n’Uburundi”, ariko ati: “baze bazi ko twifuza gukorana tugendeye ku mategeko mpuzamahanga yo kubahana”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.