Iran yatangaye kwihimura igaba ibitero bibiri bikomeye ku ngabo za Amerika

8,083
Kwibuka30

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Leta ya Teheran yagabye ibitero bibiri ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Irak

Nyuma yaho Leta Zunze ubumwe za Amerika zirashe zikanica umuyobozi ukomeye w’igihugu cya Iran kuwa gatanu w’icyumweru gishize, umujinya wakomeje kuba mwinshi ku baturage n’abayobozi ba Iran ndetse bahiga ko bazashirwa aruko bihimuye nabo ku gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ntibyatinze rero kuko mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri igisirikare cya Iran cyagabye ibitero bibiri bikomeye ku birindiro ny’abasirikare ba Amerika biherereye mu gihugu cya Irak.

Kwibuka30

Amakuru yemezwa n’impande zombi (USA na IRAN) aravuga ko Iran yateye ibisasu biremereye byo mu bwoko bwa missile bigera ku icumi byose ku birindiro bibiri by’abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu duce twa ARBIL na AL ASAD aho ingabo za Amerika zirwanira ku butaka zikambitse.

Kugeza ubu ntiharatangazwa abahasize ubuzima. Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Iran yavuze ko ibyo bitero bizakomeza ahantu hose hari ibirindiro by’ingabo z’umwanzi we Amerika, mu gihe bimeze bityo, Pantagone yavuze ko yamaze kumenyesha iby’ibyo bitero perezida Donald Trump hakaba hategerejwe icyo basabwa gukora.

Nyuma yaho Trump yigambye ubwicanyi bwa QASIM SOLEIMAN benshi mu bakurikiranira politiki yo muri kariya Karere bavuze ko kagiye kuba akarere karangwa n’imirwano n’intambara bizafata imyaka myinshi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.