Rayon sport mu makipe yahanwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda covid-19.

6,235
Kwibuka30
2020: Ferwafa yahaye amakipe arimo Rayon Sports igihe ntarengwa cyo kuba  yarangije kubona.....Inkuru irambuye [Redbluejd.rw] - RedBlueJD

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafatiye ibihano amakipe arimo Rayon Sports, Bugesera FC na AS Muhanga nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo kugaragaza ibisubizo by’ibipimo byafashwe abakinnyi mbere yo gutangira Shampiyona.

Mu cyumweru gishize, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko Rayon Sports yakinnye na Rutsiro FC ifite abakinnyi bane barwaye COVID-19 mu gihe amakipe ya AS Muhanga na Bugesera FC yakinnye umunsi wa mbere wa Shampiyona ataripimishije.

Komisiyo y’Imyitwarire ya FERWAFA yateranye ku wa 13 no ku wa 18 Ukuboza 2020 yiga ku kibazo cy’amakipe n’abayobozi b’imikino (abakomiseri) batashyize mu bikorwa uko bikwiye amabwiriza ya ‘‘FERWAFA Covid-19 Return to play guidelines‘‘ yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu marushanwa y’umupira w’amaguru by’umwihariko ibyarebanaga n’itangira rya Shampiyona ry’Icyiciro cya Mbere mu bagabo mu mwaka wa 2020-2021.

Iyi Komisiyo yatangaje ko nyuma yo gusesengura iki kibazo, yafatiye ibihano amakipe yose byagaragaye ko atubahirije ayo mabwiriza arimo AS Muhanga na Bugesera FC zahanishijwe kwishyura ibihumbi 500 Frw mu gihe Rayon Sports yaciwe miliyoni 2 Frw.

Ibihano byatangajwe na FERWAFA

AS Muhanga: Komisiyo yemeje ko iyi kipe yakoze amakosa yo kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19 mu mukino wayihuje na Etincelles FC ku wa 4 Ukuboza 2020 bityo Komisiyo itegeka AS Muhanga kwishyura ihazabu y’ibihumbi 500 Frw azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

Rayon Sports FC: Komisiyo yemeje ko Rayon Sports FC ihamwa n’amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 kandi ayo makosa yakoze akaba akomeje kugira ingaruka ku bitabiriye umukino wayihuje na Rutsiro FC bityo iyi kipe ikaba ihanishijwe kwishyura ihazabu ya miliyoni 2 Frw azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

Kwibuka30

Bugesera FC: Komisiyo yasanze ikipe ya Bugesera FC yemera amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu mukino wayihuje na Espoir FC ku wa 4 Ukuboza 2020 ikaba yategetswe kwishyura ihazabu y’ibihumbi 500 Frw azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

Fungaroho Issa: Komisiyo yasanze bwana Fungaroho Issa atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje AS Muhanga na Etincelles FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma bwana Fungaroho Issa.

Twagirayezu Richard: Komisiyo yasanze bwana Twagirayezu Richard atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Espoir FC na Bugesera FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma bwana Twagirayezu Richard.

Rwirasira François: Komisiyo yasanze bwana Rwirasira François atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Rutsiro FC na Rayon Sports FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba isanga harabayeho uburangare ku ruhande rw’uwo muyobozi w’umukino ikaba imuhanishije kwishyura ihazabu y’ibihumbi 50 Frw yishyurwa mu gihe cy’amezi abiri.

Minisiteri ya Siporo yafashe icyemezo cyo guhagarika Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere guhera tariki ya 12 Ukuboza 2020, hamaze gukinwa iminsi yayo itatu, nyuma y’uko hari ubwandu bwagaragaye mu makipe kandi bikaba bitari byigezwe bitangazwa.

Amakipe umunani byatangajwe ko yagaragayemo COVID-19 mbere y’ihagararikwa rya Shampiyona ni Rayon Sports, APR FC, AS Kigali, Marines FC, Musanze FC, Alpha FC, Amagaju FC na Rutsiro FC.

FERWAFA iherutse gutumira abayobozi b’amakipe mu nama izaba ku wa Kane, izagaruka ku isubikwa rya Shampiyona no kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo yongere gukomorerwa.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.