Rayon Sports isubije amerwe mu isaho nyuma yo kudasinyisha rutahizamu wari utegerejwe na benshi!

6,487
Kwibuka30

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko butashoboye gusinyisha rutahizamu w’umunya-Gabon, Junior Bayanho-Aubyang, kubera ko ibyangombwa bye byatinze kugera mu Rwanda kugeza isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rifunze.

Junior Aubyang wari utegerejwe muri Rayon sport birangiye ataje kubera ibyangombwa

Junior Aubyang wari warageze mu Rwanda, byari biteganyijwe ko ashyira umukono ku masezerano y’amezi abiri muri Rayon Sports, ariko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ryafunzwe iyi kipe igitegereje ibyangombwa bye ariko amaso ahera mu kirere.

 Mu kiganiro na Radio Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Mata, Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yavuze ko ikipe yari yumvikanye n’uyu mukinnyi ariko bategereza ibyangombwa bimwemerera gukina baraheba.

Yagize ati “Twari twifuje kongeramo Junior ariko ibyangombwa bye ntabwo twaraye tubiboneye igihe kugira ngo tube twafatanya ariko turakomeza tubishake turebe ko twazakorana mu gihe kiri imbere.

“Amasaha yarinze arangira hari ibyangombwa tutarabona biturutse muri Gabon, yari yiteguye gukina. Ibyo yari yumvikanye n’ikipe byari byabonetse byose”.

Kwibuka30

Abakinnyi Rayon Sports yamaze kugura : Muhire Kevin wakinaga muri Oman na Héritier Luvumbu ukomoka muri DR Congo wakinaga muri Maroc.

Isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ryaraye rifunzwe tariki ya 29 Mata saa sita z’ijoro, nyuma y’iminsi 15 rifunguye.

Shampiyona y’u Rwanda ‘Primus Nation League’2021 iratangira mu mpera z’iki cyumweru, Rayon Sports ikaba izaseruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 02 Gicurasi, ihanganye na Gasogi Inited bari mu itsinda rimwe.

BRALIRWA na FERWAFA bamuritse ikirango cya shampiyona

Rayon Sports iherereye mu itsinda rya B aho iri kumwe na Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.

Junior Aubyang wari utegerejwe n’abafana ba Rayon Sports ntazakinira iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino
Leave A Reply

Your email address will not be published.