Malawi: Urukiko rwasubitse icyemezo cyo gusubiza impunzi mu nkambi.

5,024
Kwibuka30
UNHCR - UNHCR stresses asylum right of Mozambicans fleeing to Malawi

Urukiko rukuru i Lilongwe n’i Blantyre muri Malawi ku mugoroba wo ku wa kabiri zatangaje ibyemezo byo guhagarika ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cya leta cyo gusubiza mu nkambi impunzi ziba hanze y’inkambi.

Izi nkiko zatangaje ibi mu gihe haburaga igihe kibarirwa ku masaha ngo itariki ntarengwa [28/04/2021] izi mpunzi zahawe igere, izitarasubirayo “hagakoreshwa imbaraga zikenewe”.

Ikinyamakuru Malawi24 kivuga ko leta yari yamaze kohereza abapolisi mu bice bitandukanye by’igihugu gushyira mu bikorwa umwanzuro wa leta uyu munsi ku wa gatatu.

Inyandiko y’urukiko rukuru rwa Lilongwe BBC dukesha iyi nkuru yabonye, yanzura ko icyemezo leta yafashe kitavanyweho ariko “kiba gihagaritswe mu gihe ubucamanza buri kugisuzuma”.

Kwibuka30

Mu ntangiriro z’uku kwezi leta yasohoye itangazo rivuga ko “ku mpamvu z’umutekano impunzi zose ziba hanze y’inkambi” zigomba gusubira kuba mu nkambi, bitaba ibyo hagakoreshwa ingufu.

Itegeko rigenga impunzi muri Malawi ritegeka ko zose zigomba kuba mu nkambi, ariko ababarirwa mu bihumbi bamaze imyaka myinshi baba kandi bakorera ibyabo mu mijyi nka Lilongwe, Blantyre cyangwa Mzuzu.

Abahagarariye izi mpunzi ziganjemo Abanyecongo, Abarundi n’Abanyarwanda ni bo batanze ibi birego muri iyo mijyi baregera icyemezo cya leta.

Inyandiko y’umwanzuro w’urukiko rukuru rwa Lilongwe ivuga ko urubanza rwo kwiga ku mwanzuro wa leta n’ikirego cy’impunzi rugomba kuba mu gihe cy’iminsi 21.

Ikinyamakuru Malawi24 kivuga ko Minisitiri w’umutekano Richard Chimwendo Banda avuga ko icyemezo cy’urukiko gishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’impunzi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.