RDC: Afurika y’Epfo yacyuye abasirikare bayo bashinjwa ubusambanyi
Igisirikare cy’Afurika y’Epfo cyacyuye abasirikare bacyo umunani cyohereje mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) nyuma yo kubashinja imyitwarire idahwitse y’ubusambanyi.
Abo basirikare bari bamwe mu bagize Ingabo za MONUSCO zikomeje gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, aho Ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro mu guhangana n’inyeshyamba za M23.
Ubuyobozi bwa Loni buvuga ko abo basirikare bashinjwa kurenga ku mahame agenga ubutumwa, bagaragara mu bikorwa by’ubusinzi n’ubusambanyi byangiza isura y’uwo Muryango.
Buvuga kandi ko bwakiriye raporo itomoye igaragaza ko abo basirikare barenze ku masaha bashyiriweho kuba bari mu birindiro byabo maze bakajya mu kabare ari na ho banakoreye ibikorwa by’ubusambanyi.
Kuri iki cyumweru, Ubuyobozi bw’Ingabo z’Afurika y’Epfo (SANDF) bwagize buti : “Bitewe n’imiterere y’ibyo bashinjwa, SANDF yafashe umwanzuro wo gucyura abasirikare bakekwa bagasubira muri Afurika y’Epfo kugira ngo babazwe iby’ibyo byaha bakekwaho kandi banasobanure uko byagenze.”
Binavugwa kandi ko Afurika y’Epfo yojereje itsinda rikora iperereza ricukumbuye muri RDC aho abo basirikare basanzwe bakorera kugira ngo hamenyekane amakuru mpamo y’uko ibyaha byakozwe.
Ayo makuru yagiye ahagaragara mu gihe MONUSCO yakunze kumvikana mu majwi no mu birego bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina no gukora ihohotera rishingiye ku gitsina.
Mu mwaka wa 2017, batanu bari mu butumwa bw’amahoro bashinjwe gukora ihohotera rishingiye ku gitsina no gukoresha imibonano mpuzabitsina abo bashinzwe kurinda. Hari n’umusirikare umwe washinjwaga kuba yarabyaranye n’umwana w’umwangavu utaruzuza imyaka y’ubukure.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ni bwo Umuvugizi wa MONUSCO yakiriye amakuru y’uko abo basirikare uko ari umunani “barimo baryoshya nyuma y’amasaha bashyiriweho yo gutaha, bari mu kabare kari kure y’aho batemerewe kurenga kazwiho kuba gakorerwamo uburaya cyane.”
Yongeyeho ko abapolisi w’abasirikare ba Loni (Military Police) bagiye gukora ubugenzuzi kuri ako kabare, abo basirikare babanza guhangana na bo barabarwanya ubwo bageragezaga kubata muri yombi.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’Afurika y’Epfo bwatangaje ko bibabaje kuba butarahise bumenyeshwa iby’icyo kibazo bukaba bwakimenye ari uko kigeze mu itangazmakuru.
Ibyo bibazo bibaye mu gihe Guverinoma ya RDC imaze igihe isaba ko ingabo za MONUSCO zava ku butaka bwa Congo kuko ngo zananiwe guhosha amakimbirane yabaye karande mu Burasirazuba bw’icyo gihugu mu myaka irenga 25 zihamaze.
Ni mu gihe bivugwa ko buri mwaka izo ngabo zigendaho nibura akayabo ka miliyari y’amadolari y’Amerika mu kazi kazo ka buri munsi.
Guhera muri Gicurasi, Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ntiyahwemye gusaba ingabo z’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika (SADC) kumwoherereza abasirikare bahangana n’inyeshyamba za M23 zikomeje guharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bamburwa uburenganzira ku gihugu cyabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Izo ngabo za SADC zitezweho kuziba icyuho cy’iza MONUSCO igihe zizaba zitakibarizwa ku butaka bwa RDC.
Comments are closed.