Burundi: Abantu 10 nibo bamaze kumenyekana ko bagwiriweho n’urusengero barapfa

3,003
Kwibuka30

Mu gihugu cy’Uburundi haravugwa urupfu rw’abayoboke b’itorero rya Pentekoste bapfuye nyuma y’aho urusengero rubaguyeho mu materaniro yo kuri iki cyumweru.

Mu gihugu cy’abaturanyi i Burundi haravugwa abayoboke b’itorero pentekoste bagera ku 10 bagwiriweho n’urusengero barapfa mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ubwo bari mu materaniro asanzwe ya buri cyumweru.

Amakuru dukesha umushumba mukuru w’iryo torerero riherereye mu Ntara ya Makamba, komini Kibago ahitwa mu Kiyange, yavuze ko byatewe n’imvura nyinshi yaguye ku munsi wa gatandatu, kandi ko kugeza ubu imirambo imaze kuboneka igera ku icumi, ariko imibare igashobora kwiyongera kuko hakiriho abandi bari muri munsi y’ibikuta.

Kwibuka30

Uwitwa Madalina MUSAVYIMANA uvuga ko yari ari mu rusengero yagize ati:”Yari mu masaha yo mu gitondo turi mu materaaniro asanzwe, hari hakonje kubera imvura nyinshi yari yaguye ejo, twagiye kumva umuyaga mwinshi, utwara amabati, ako kanya ibikuta byatangiye kutugwaho, dusohoka hanze twiruka, ni ibintu byari biteye ubwoba”

Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwari bwavuga, gusa guverineri w’intara ya Makamba yihanganishije imiryango y’ababuze ababo muri iyo mpanuka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.