RDC: Bwana Noël Tshiani yijeje Abakongomani ko nibamutora azahita yigarurira u Rwanda

5,280

Bwana Noël Kabamba Tshiani uri ku rutonde rw’abafite inyota n’ubushake bwo kuyobora igihugu cya Congo mu matora ateganyijwe kuba tariki 20 Ukuboza uno mwaka, yakoze akantu kameze nk’urwenya ubwo yari mu bikorwa byo byo kwiyamamaza.

Uyu mugabo mu magambo ye yavuze ko natorwa azaha u Rwanda amasaha 48 yo kuba rwavuye muri Congo, bitaba ibyo Ingabo za FARDC afata nk’ingabo zikomeye ku mugabane wa Afrika zikinjira mu Rwanda zikagera i Kigali. Ni ibintu byasekeje abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, ndetse bamwe basanga ko ari iturufu idashobora kugira icyo ikora ku mitima y’Abakongoman kuko benshi bamaze guhumuka.

Uyu mugabo Noël Tshiani, aravuga ko afite intego yo kohereza igisirikare cy’iki gihugu, FARDC, mu mujyi wa Kigali, ngo mu gihe “u Rwanda rutava” mu burasirazuba bw’iwabo.

Abakongomani batari bake ku mbuga nkoranyambaga bamuhaye urwamenyo, ndetse bamwe bamusaba gukanguka kuko bidasanzwe ko umuntu arota ku manywa kandi ari maso.

Icyo bamwe mu bakongomani bamubwiye ku mbuga nkoranyambaga

Uwitwa Abedi Mussa Kabezi kuri X yahoze yitwa twitter yagize ati:”Ubwo mwese mwabonye ibyo mushyeshya rubanda, kuki mutavuga imihanda muzubaka, cyangwa amashuri muzubaka? Mwese mwitwaza U Rwanda nk’aho aricyo kibazo nyamukuru dufite, va mu rwenya wa mugabo we

Undi wiyise Mobutu yagize ati:”Ukwiye kuba umunyarwenya nka Jean Kanka, ibyo uvuga ntibishoboka, muri gushuka abaturage ngo mukunde mwigarurire imitima yabo, ubu siko bikimeze, twarabamenye mwese muri ibisambo”

Fabiola Kabasha ati:”Mbabajwe no kumva umuntu wize amashuri menshi nk’uyu avuga amafuti nk’aya, abana bari gupfa bazira imirire mibi, DRC nta ndege igira, kuko kuva i Bukavu ugana Kinshasa bkubye inshuro 3 nko kuva i Kigali ujya Dubai, none urabeshya rubanda ngo bagutore maze ubafatire u Rwanda koko? Wowe urinde wigarurira igihugu cy’abandi

Mu kiganiro yagiranye na CPG, urubuga rutangirwaho ibiganiro bya politiki, yagize ati:“Njye nimba Perezida wa Repubulika, mbasezeranyije ibi bikurikira. Reka ntekereze ko FARDC n’inzego z’umutekano, zihagaze neza ku bijyanye n’amahugurwa, ibikoresho, amayeri y’urugamba n’ibindi. Reka mvuge ko izo nzego zihagaze neza.”

Yakomeje ati:“Igihe cyose nzaba nizeye ko zihagaze neza, reka mbabwire ikintu kimwe, nzaha u Rwanda amasaha 48 yo kuba rwavuye muri RDC, nirutava muri Congo, muzabyuka mu gitondo musange FARDC iri i Kigali. Kandi izava i Kigali dushyizeho ubutegetsi buzaba bushobora gukorana neza na RDC.”

Sugira Patrick uvuga ko atuye i Kinshasa yavuze ati:”Uyu mugabo wagira ngo aba muri bya bihe bya ba Napoleon ubwo igihugu cyabyukaga kigatera ikindi kikacyigarurira! Aratangaje cyane, akwiye kwibera umunyarwenya

Tshiani ushaka gufata ubutegetsi bwa Kigali ni muntu ki ?

Noël Kabamba Tshiani yavukiye mu gace ka Gandajika mu ntara ya Lomami kuri Noheli yo mu mwaka w’1957. Umunsi yavukiyeho ni wo yitiriwe izina rya Noël.

Nk’inzobere mu bukungu, yashinze ihuriro Congo Business Network rihuza abashoramari b’Abanyekongo baba mu mahanga no muri RDC ndetse yakoreye ibigo by’imari binini birimo SunTrust Bank iri i Washington DC muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kabamba Tshiani yamaze imyaka igera kuri 25 muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho yakoraga imirimo y’ubujyanama mu ishoramari no mu bigo by’imari.

Yiyamamaje ubwa kabiri

Tshiani nta gihe kinini amaze yinjiye muri politiki. Yayitangiye ku mugaragaro mu mwaka w’2018 ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, nk’umukandida wigenga (utagira ishyaka ahagarariye).

Amatora yo mu 2018 yegukanwe na Félix Tshisekedi Tshilombo uyobora RDC kugeza aya magingo. Tshiani we ntiyamuhiriye kuko yagize amajwi 0.13%, aza ku mwanya wa 14 mu bakandida bahatanaga.

Tshiani azahatanira umwanya wa Perezida n’abakandida barimo Tshisekedi ushaka manda ya kabiri, Martin Fayulu waje ku mwanya wa kabiri mu matora y’ubushize, Moïse Katumbi wangiwe kwiyamamaza ubushize n’umukandida wigenga wegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, Dr Denis Mukwege.

(HABIMANA Ramadhan/indorerwamo.com)

Comments are closed.