Huye: Byamenyekanye ko Anastase uherutse gufatwa acuriza inyama z’imbwa afite ikibazo cyo mu mutwe

2,520
RPF

Bwana Anastase utuye mu Karere ka Huye uherutse gufatwa ari gucuruza inyama z’imbwa ngo asanzwe arwaye mu mutwe.

Umuvandimwe wa Anastase Kubwimana w’i Huye, uherutse kuvugwaho kudandaza inyama z’imbwa mu isoko, akaba yarahise afatwa na RIB ngo akurikiranwe, avuga ko amaze igihe afite uburwayi bwo mu mutwe, kandi ko amaze amezi atanu adafata imiti ku bwo kubura mituweli.

Jeannette Nyirahabimana, ari we muvandimwe wa Anastase Kubwimana, avuga ko Anastase afite mukuru we na we ufite uburwayi bwo mu mutwe, akaba ari we ubamenyera ko bafashe imiti kuko mama wabo na we wari urwaye mu mutwe yapfuye, akaba mu muryango wabo ari we usa n’ushoboye nyamara na we ari umukene.

Aho hakuriweho gufasha abakene hafatiwe ku byiciro by’ubudehe, Nyirahabimana ntiyabashije kubagurira mituweli, ku buryo iyo yitegereje abona uburwayi bwabo bwarasubiye inyuma kubera ko badaheruka gufata imiti.

Agira ati:“Hari hashize amezi atanu badafata imiti, kugeza n’uyu munsi. Mperuka Umurenge cyakora warambwiye ko nagenda wenda bakazandika (za mituweli), ariko ntazo barampa.

Akomeza agira ati:“Bari barorohewe, ariko ubu bitangiye kugaruka. Iyo bafata imiti nanjye mba mfite agahenge kubera ko no mu rugo ibyo bangiza, kurwana, usanga nanjye tutacyumvikana iyo byagarutse cyane.”

Aba bavandimwe ngo baba mu nzu yegeranye n’iyo mushiki wabo ubitaho abamo hamwe n’umuryango we kuko yashatse umugabo.

Cécile Umurazawase ufite umuryango Health For Community wita ku barwayi bo mu mutwe, avuga ko koko Anastase Kubwimana yari asanzwe afata imiti y’uburwayi bwo mu mutwe, ariko ko ari umwe mu batakibasha kwivuza ku bwo kutabasha kwigurira mituweli.

Agira ati:“Mu by’ukuri kutita ku barwayi bo mu mutwe bishyira ubuzima bwabo mu kaga, bigashyira n’ubuzima bw’aho batuye mu kaga. Ibaze nk’iriya mbwa yabaze ngo yari yapfuye iri mu ishyamba, si we wayishe. Ubwo se urumva ari nk’itera abantu indwara…

Umurazawase anifuza ko hakabaye inteko y’abaturage mu gace Anastase Kubwimana atuyemo, hagasobanurwa ko ari umurwayi kugira ngo umunsi azagaruka hatazagira umuziza ko yagabuye inyama z’imbwa.

Ati “Kuko bijya bibaho ko abarwayi bahohoterwa, bakanicwa.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, avuga ko atari azi iby’uburwayi bwo mu mutwe bwa Anastase Kubwimana, kandi ko agiye gukora ku buryo we na mukuru we babona mituweri byihuse, bakavuzwa.

Naho ku bijyanye n’uko hari abarwayi bo mu mutwe batabasha kwivuza ku bwo kuba nta mituweli bafite, uyu muyobozi avuga ko bifashishije abakozi bashinzwe iby’ubuzima bwo mu mutwe mu bigo nderabuzima bakoze urutonde rw’abasanzwe bafata imiti, kandi ko hafi ½ bamaze kubashyira mu bwisungane mu kwivuza bwa mituweli.

Ati “Dufite urutonde rw’abantu 543 kandi tumaze kwishyuriramo 268. Turimo turanakora n’ubundi bugenzuzi ngo turebe niba abo tutarishyurira imiryango yabo yarabibakoreye? Kuko urwo rutonde rwose twararutanze ariko hagenda hazamo ibibazo nka nomero z’irangamuntu ituzuye.”

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri amafaranga yo kubishyurira mituweli arahari. Ni urutonde rukinozwa kugira ngo tunabwire n’imiryango yabo ko na yo yagira uruhare.”

Visi Meya Kankesha anavuga ko biyemeje ko nk’uko hariho abafasha ababana n’ubwandu bwa Sida, bagiye gushaka mu bajyanama b’ubuzima abafasha abarwayi bo mu mutwe, bazajya bakurikirana ko babasha gukurikiranwa uko bikwiye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.