RDC: Imyaka 20 niyo Vital KAMERHE yakatiwe n’urukiko rukuru rw’i Kinshasa

9,722
Kamerhe, who denies everything, remains in prison, more hearings ...

Vital KAMERHE wakoraga mu biro bya Prezida Felix Chisekedi yakatiwe igifungo k’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta

Kuri uyu munsi nibwo hari hategereje isomwa ry’urubanza rwa Kamerhe Vital wari usanzwe ari umuyobozi w’ibiro bya Prezida wa Repubulika iharanira demokrasi ya Congo. Nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu inyerezwa ry’umutungo wa Leta ungana na miliyoni $48.8 zatanzwe muri gahunda y’iminsi ijana ya mbere y’ubutegetsi bwa Tshisekedi ngo hubakwe ibikorwa remezo.

Bwana Vital KAMERHE wakomeje kuvuga ko arengana ko ahubwo ikibazo ke ari icya politike, bamukatiye we na n’umunyemali Samih Jammal bivugwa ko bafatanije mu kwigabiza umutungo wa rubanda.

Mu buryo bw’amategeko yakatiwe imyaka 20 y’imirimo y’agahato, ariko kubera ko icyo gihano kitagishyirwa mu bikorwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, gisanishwa n’imyaka 20 y’igifungo.

Ni urubanza rukomeye rwiswe “Procès des 100 jours”, rwatambutswaga imbonankubone kuri televiziyo y’igihugu RTNC guhera ku wa 11 Gicurasi.

Mu mwanzuro w’urukiko watangajwe kuri uyu wa Gatandatu, rwanategetse ifatira ry’imitungo n’amafaranga ari ku makonti y’abantu ba hafi ba Kamerhe, harimo ibyanditswe ku mugore we Amida Shatur Kamerhe, iri mu mazina y’umukobwa umugore we yazanye, Soraya Mpiana na mubyara wa Kamerhe, Daniel Shangalume.

Uretse gukatirwa igifungo, urukiko rwategetse ko Vital Kamerhe azamara imyaka icumi atemerewe kugira uruhare mu bikorwa rusange bireba abaturage, izatangira kubarwa nyuma yo kurangiza igihano.

Kamerhe w’imyaka 61 yaregwaga hamwe n’umucuruzi w’umunya Liban Jammal Samih w’imyaka 78, uyobora ibigo bibiri Husmal na Samibo, byagize uruhare mu kubaka bimwe mu bikorwa byagenwe mu minsi 100, na Jeannot Muhima Ndoole w’imyaka 50, wari ushinzwe serivisi z’ibyinjira mu gihugu n’ibyoherezwa mu mahanga, muri perezidansi.

Nabo bahamijwe ibyaha, uyu mucuruzi washinjwaga gutanga ruswa akatirwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Muhima yakatiwe gufungwa imyaka ibiri.

Ni urubanza rwahawe ingufu cyane, rwafashwe nk’urugamije gutanga isomo ku bushake bwo kurwanya ruswa yamunze icyo gihugu. Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko urwo rubanza ari urwa politiki rwo kwikiza Kamerhe, kuko yahabwaga amahirwe yo kuziyamamariza kuyobora RDC mu matora azaba mu 2023.

Kugeza ubu Vital Kamerhe, Jammal Samih na Jeannot Muhima Ndoole bafite uburenganzira bwo kubabajuririra igihano bahawe.

Kamerhe, who denies everything, remains in prison, more hearings ...

Comments are closed.